21 MUTARAMA 2015
FILIPINE
Abasenyewe na Haiyan bubakiwe andi mazu mu mwaka umwe gusa
MANILLE, Filipine—Nyuma y’inkubi y’umuyaga ukaze yiswe Haiyan, Abahamya ba Yehova bashyizeho gahunda yo kubaka cyangwa gusana amazu 750 mu gihe kitarenze umwaka umwe.
Dean Jacek, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Filipine, yaravuze ati “twiyemeje kurangiza ako kazi muri Nzeri 2014. Imirimo yo kubaka yatangiye mu ntangiriro z’uwo mwaka, kandi kubera ko hari abantu benshi bitangiye kuza kudufasha, twayirangije muri Kanama.”
Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yatanze amafaranga yoherejwe n’Abahamya bo hirya no hino ku isi kugira ngo akoreshwe muri uwo mushinga. Ibiro by’Abahamya byo muri icyo gihugu biri i Manille byashyizeho komite z’ubutabazi kugira ngo zikurikirane imirimo yo kongera kubaka amazu yo mu duce twibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga. Ibyo byari bikubiyemo gusana cyangwa kubaka bundi bushya amazu 167 yo mu mugi wa Tacloban, amazu 256 yo mu mugi wa Ormoc, amazu 101 yo mu mugi wa Cebu n’amazu 218 yo mu mugi wa Roxas. Ibyo byose byakozwe n’Abahamya b’abakorera bushake 522 bo muri Filipine n’abandi 90 bo mu bindi bihugu.
Ferdinand Martin G. Romualdez, uhagarariye intara ya Leyte, yaravuze ati “Abahamya ba Yehova ni bo babaye aba mbere mu miryango idashamikiye kuri leta yiyemeje kubaka amazu. . . . Jye n’umuryango wanjye n’abaturage bo muri iyi ntara, ntitwabona amagambo yo kubashimira.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000
Muri Filipine: Dean Jacek, tel. +63 2 411 6090