Soma ibirimo

12 UGUSHYINGO 2018
FILIPINE

Inkubi y’umuyaga yiswe Yutu ikomeje kwibasira Filipine

Inkubi y’umuyaga yiswe Yutu ikomeje kwibasira Filipine

Ku wa kabiri tariki ya 30 Ukwakira, inkubi y’umuyaga yiswe Yutu, yibasiye ikirwa kinini cyo muri Filipine kitwa Luzon. Iyo nkubi y’umuyaga yari yabanje kwibasira ibirwa bya Mariana y’Amajyaruguru ku itariki ya 24 Ukwakira. Haguye imvura nyinshi iteza umwuzure n’inkangu. Abantu 11 bahasize ubuzima kandi ababarirwa mu bihumbi bavanwa mu byabo.

Raporo yatanzwe n’ibiro by’ishami byo muri Filipine igaragaza ko nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’ibyo biza cyangwa ngo akomereke. Icyakora, ingo 73 z’Abahamya n’Amazu y’Ubwami agera kuri 6 byarangiritse. Ibiro by’ishami byo muri Filipine birimo biragenzura imirimo yo gufasha abavandimwe bacu.

Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bacu bo muri Filipine bibasiwe n’inkubi z’umuyaga zigera kuri 18 muri uyu mwaka. Twese twiringiye ko Yehova azakomeza kutwitaho.—Zaburi 55:22.