14 MUTARAMA 2013
FILIPINE
Inkubi y’umuyaga yiswe Bopha yashegeshe Filipine
KU WA Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2012, inkubi y’umuyaga ukaze cyane yibasiye igihugu cya Filipine, ihitana abaturage barenga 1.000 bo mu murwa mukuru w’icyo gihugu Manille, naho abarenga 970.000 basigara badafite aho kwikinga. Nubwo hashize ukwezi kurenga ibyo bibaye, Abahamya ba Yehova bakomeje ibikorwa by’ubutabazi byo kwita ku bibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga yiswe Bopha (muri Filipine bakaba bayita Pablo).
Kugeza ku itariki ya 7 Mutarama, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova i Manille byari byamaze kwemeza ko Abahamya ba Yehova batanu bahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga. Undi na we yari mu bitaro bitewe n’uko yari yavunitse uruti rw’umugongo. Nanone, imiryango y’Abahamya igera kuri 520 yavanywe mu byayo bitewe n’uko hasenyutse amazu 140, agera kuri 400 akangirika.
Intumwa ziturutse ku biro by’ishami zasuye uturere twibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga kugira ngo zimenye uko ibyangiritse bingana, zitegure ibikorwa by’ubutabazi kandi zihumurize abarokotse. Abahamya bashyizeho komite ishinzwe ubutabazi kugira ngo iyobore imirimo y’ubutabazi yakorerwaga mu duce turindwi dutandukanye, kandi ihe amabwiriza abavandimwe bitangiye gukora imirimo y’ubutabazi barimo batanga imfashanyo.
Mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu, uwo muyaga wangije burundu imyaka y’abaturage n’aho bavanaga amaramuko, hakubiyemo imirima y’umuceri, intoke n’ibiti byo mu bwoko bw’imikindo bita cocotier. Komite y’Abahamya ishinzwe iby’ubutabazi yohereje amakamyo hirya no hino mu gihugu atwaye toni zigera hafi kuri 13 z’ibiribwa. Icyakora, hari akarere kari kibasiwe n’inkubi y’umuyaga katashoboye kugeramo imfashanyo, bitewe n’uko ikiraro cyari cyasenyutse.
Nanone, iyo nkubi y’umuyaga yangije amazu yo gusengeramo 15, isenya n’andi abiri. Icyakora, bamwe mu bavanywe mu byabo n’iyo nkubi y’umuyaga, bacumbikiwe mu Mazu y’Ubwami atarangiritse. Komite ishinzwe ubutabazi irimo irakora uko ishoboye kugira ngo yimurire abo bantu mu mazu meza kurushaho.
Impano z’amafaranga akoreshwa mu bikorwa byose by’ubutabazi zirimo ziratangwa n’Abahamya ba Yehova bo muri ako karere, hamwe n’Abahamya bagenzi babo bo mu bindi bihugu. Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikoresha amafaranga atangwa mu gushyigikira umurimo w’Abahamya ku isi hose, kugira ngo yite kuri ibyo bikorwa by’ubutabazi.
Dean Jacek, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Filipine yagize ati “twese turacyaririra incuti zacu na bagenzi bacu duhuje ukwizera bahitanywe n’iyi nkubi y’umuyaga hamwe n’ibyo yangije byose. Ariko tuzakomeza gukora uko dushoboye ngo dutabare abagwiririwe n’aya makuba, hakubiyemo no gufasha abaturanyi bacu mu buryo bw’umwuka no kubahumuriza.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000
Filipine: Dean Jacek, tel. +63 2 411 6090