Soma ibirimo

23 Kanama 2017
FILIPINE

Inkongi y’umuriro yakongoye amazu muri Filipine

Inkongi y’umuriro yakongoye amazu muri Filipine

Ku itariki ya 5 Kanama, inkongi y’umuriro yafashe agace ka Agdao, mu mugi wa Davao gaherereye ku nkombe y’ikirwa cya Mindanao kiri mu magepfo ya Filipine.

Nubwo nta Muhamya wa Yehova wakomeretse cyangwa ngo ahitanwe n’iyo nkongi, amazu y’imiryango 13 yabagamo yarahiye, bituma abantu 29 basigara badafite aho kwikinga. Ubu Abahamya bavanywe mu byabo bacumbikiwe na bagenzi babo. Ibiro byacu by’i Manilla byashyizeho komite ishinzwe ubutabazi kugira ngo igenzure ibikorwa byo gutanga imfashanyo.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku kicaro gikuru igenzura imirimo y’ubutabazi ikoresheje impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Filipine: Dean Jacek, +63-2-224-4444