Soma ibirimo

17 GASHYANTARE 2014
FILIPINE

Amakuru agezweho: Nyuma y’inkubi y’umuyaga ya Haiyan Abahamya ba Yehova baratabaye!

Amakuru agezweho: Nyuma y’inkubi y’umuyaga ya Haiyan Abahamya ba Yehova baratabaye!

MANILA, muri Filipine—Nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Haiyan yibasiye icyo gihugu ikangiza byinshi, Abahamya ba Yehova bashyizeho gahunda ituma Abahamya bo ku isi hose babona uburyo bwo gutanga imfashanyo.

Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova by’i Manila byashyizeho komite eshanu z’ubutabazi kugira ngo zihutishe ibikorwa byo gutabara abagwiririwe n’amakuba. Toni zisaga 190 z’imfashanyo zoherejwe mu duce two hagati muri Filipine. Abahamya bo mu bihugu nibura icumi bifatanyije muri ibyo bikorwa by’ubutabazi. Abahamya bitangiye kubaka no gusana amazu asaga 2.000 cyangwa bakifatanya mu bikorwa byo kuvura.

Abantu bagera kuri 225 baracyaba mu mahema bubakiwe n’Abahamya mu nkambi iri hafi y’umugi wa Calbayog, ku kirwa cya Samar. Abantu bari hagati ya 15 na 20 ku ijana mu baje kwikinga muri iyo nkambi si Abahamya ba Yehova.

Iyo nkubi y’umuyaga ni yo yabaye mbi cyane kuruta izindi zabayeho. Yahitanye abantu bagera ku 6.201 naho abandi 1.785 na n’ubu bakaba baraburiwe irengero. Abantu bagera ku 28.000 barakomeretse naho ingo zisaga miriyoni 1 zirasenyuka. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Filipine bikorera i Manila byemeza ko Abahamya 33 bapfuye kandi 10 bakaba baraburiwe irengero kandi birashoboka ko bapfuye.

Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yasuye abagwiririwe n’amakuba.

Kuva ku itariki ya 7 Ukuboza 2013, Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yamaze iminsi irindwi asura intara eshanu zo mu gace kibasiwe n’uwo muyaga. Yaravuze ati “abantu benshi bo muri Filipine bakomeje kugerwaho n’ingaruka zibabaje zatewe n’inkubi y’umuyaga yiswe Haiyan; icyakora twiteguye gukomeza gutanga imfashanyo zikenewe, gushaka abakora imirimo no guhumuriza abagwiririwe n’amakuba kugira ngo basubire mu buzima busanzwe.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Filipine: Dean Jacek, tel. +63 2 411 6090