Soma ibirimo

4 NZERI 2017
FINILANDE

Abahamya ba Yehova barimo guhumuriza abahungabanye muri Finilande

Abahamya ba Yehova barimo guhumuriza abahungabanye muri Finilande

HELSINKI—Ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, hari mushiki wacu wahitanywe n’igitero bakeka ko ari ik’iterabwoba kibasiye abagore. Nanone icyo gitero cyahitanye undi mugore, naho abantu umunani barakomereka. Ibyo byabereye mu isoko ryo mu mugi wa Turku, uherereye ku nkombe zo mu magepfo y’uburengerazuba bwa Finilande. Icyo gitero kikimara kuba, abahagarariye ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova muri Finilande, umugenzuzi usura amatorero yo muri ako karere n’abasaza b’amatorero yo muri ako karere bahumurije abahungabanyijwe n’icyo gitero kandi barabafasha.

Veikko Leinonen, umuvugizi w’ibiro by’Abahamya muri Finilande yaravuze ati: “Ibi bintu biteye agahinda. Tubabajwe cyane na mushiki wacu w’umupayiniya waguye muri iki gitero kandi yarimo abwiriza mu ruhame. Tuzi neza ko nubwo umuntu yakwirinda ate, adashobora guhagarika ‘ibigwirira abantu,’ urugero nk’ibikorwa by’urugomo n’iterabwoba. Icyakora dukomeje guhumurizanya tunahumuriza umuryango w’uwo mushiki wacu. Dukomeje gusenga Yehova tumusaba guha amahoro yo mu mutima abantu bose bababajwe n’urupfu rwe. Nanone dukomeje gufata ingamba za ngombwa no kudaheranywa n’agahinda ahubwo tugakomeza umurimo wacu wo kubwiriza.”—Umubwiriza 9:11; Abaroma 15:13; Abafilipi 4:6, 7.

Mu rwego rwo guhumuriza Abahamya bo muri icyo gihugu, ibiro byacu biriyo byoherereje amatorero yaho amabaruwa. Nanone ibyo biro byashyizeho gahunda yo guhuriza hamwe Abahamya 135 bakora umurimo wo kubwiriza mu ruhame mu mugi wa Turku kugira ngo bibahumurize. Abapayiniya bagaragaje ubutwari kandi biteguye gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza mu ruhame

Abantu benshi batuye mu mugi wa Turku, bahungabanyijwe n’icyo gitero cyagabwe mu gihugu cyabo kuko ubundi hasanzwe bavugwa ko ari hamwe mu hantu hatekanye ku isi. Nyuma y’icyo gitero, abavandimwe babateze amatwi kandi barabahumuriza binyuze ku murimo wo kubwiriza mu masoko no ku nzu n’inzu.

Ibiro byacu byo muri Finilande bishimishwa cyane no kuba abavandimwe bo hirya no hino ku isi bakomeje kubazirikana mu masengesho no kuboherereza ubutumwa bwo kubahumuriza (1 Petero 2:17; 5:9). Ikiruta byose, dushimira Yehova “Imana itanga ukwihangana n’ihumure.”​—Abaroma 15:5.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Finilande: Veikko Leinonen, +358-400-453-020