Soma ibirimo

24 UGUSHYINGO 2017
FINILANDE

Abahamya ba Yehova bongeye kubwiriza mu ruhame mu mugi wa Turku

Abahamya ba Yehova bongeye kubwiriza mu ruhame mu mugi wa Turku

HELSINKI—Nyuma y’iminsi mike umugi wa Turku wo muri Finilande wibasiwe n’igitero k’iterabwoba cyabaye ku itariki ya 18 Kanama 2017, abayobozi b’uwo mugi bemereye Abahamya ba Yehova kongera kubwiriza mu ruhame ku isoko.

Teemu Rissanen, umuyobozi w’iryo soko yaravuze ati: “Tumenyereye ko Abahamya ba Yehova baba bari hano no mu bindi bice by’uyu mugi. Mu minsi ishize wasangaga abantu bahangayikishijwe n’uko batari bakibona Abahamya ku buryo babazaga bati: ‘bagiye he?’ Abahamya ni abantu beza kandi barangwa n’ikizere; iyo bari aha hantu, abandi bumva baguwe neza.”

Veikko Leinonen, umuvugizi wo ku biro byacu byo muri Finilande yagize ati: “Twishimiye cyane kuba abayobozi b’umugi baratwemereye kongera kubwiririza aha hantu kandi dushimishwa n’urugwiro abatuye mu mugi wa Turku batugaragariza. Abayobozi banaduhaye ahantu hatekanye tuzajya dukorera umurimo wacu. Tunejejwe no kuba tugiye gukomeza kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ihumure ku baturanyi bacu bo muri Turku.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Finilande: Veikko Leinonen, +358-400-453-020