27 UGUSHYINGO 2019
GANA
Abavuga ururimi rwa Nzema babonye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya
Ku itariki ya 22 Ugushyingo 2019, mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye mu mugi wa Bawia uri mu burengerazuba bwa Gana, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rwa Nzema. Iyo Bibiliya yari imaze imyaka ine ihindurwa. Umuvandimwe Samuel M. Kwesie, wo muri Komite y’Ibiro by’ishami bya Gana, yatangarije abantu 3.051 ko iyo Bibiliya yasohotse.
Ikipe y’abantu barindwi ni yo yahinduye iyo Bibiliya muri urwo rurimi. Umwe muri abo bahinduzi yaravuze ati: “Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya kuyisoma biroroshye, kandi yoroheye buri wese harimo n’abana bato. Twizeye ko izafasha abazayisoma kugirana ubucuti na Data wo mu ijuru, Yehova.”
Ababwiriza bavuga ururimi rwa Nzema bari basanzwe bakoresha Bibiliya zacapwe n’Umuryango wa Bibiliya muri Gana. Icyakora iyo Bibiliya ntibonekamo izina ry’Imana kandi ikoresha imvugo itumvikana neza. Ikindi kandi, kubera ko muri Gana Bibiliya zihenze, hari ababwiriza byagoraga kuyibona.
Ariko iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo, ikoresha izina ry’Imana, Yehova, irumvikana kandi ntigurishwa. Iyi Bibiliya izafasha ababwiriza 1.532 bari mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami bya Gana, ituwe n’abantu 330.000 bavuga ururimi rwa Nzema.
Twizeye ko iyi Bibiliya nshya izafasha abavandimwe bacu kwishimira “amategeko ya Yehova.”—Zaburi 1:1, 2.