Soma ibirimo

4 GICURASI 2022
GANA

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Gitwi (Asante)

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Gitwi (Asante)

Umuvandimwe Sanderson amaze gutanga disikuru, Bibiliya ivuguruye yahise isohoka mu bwoko eregitoronike

Ku Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, umuvandimwe Mark Sanderson, wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko hasohotse Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igitwi (Asante). Nyuma y’iyo gahunda Bibiliya yahise isohoka mu buryo bya eregitoronike ku buryo umuntu ashobora kuyivanaho. Kopi zicapye zizaboneka muri Kanama.

Ururimi rw’Igitwi (Asante) n’Igitwi (Akuapem) zibarizwa mu itsinda ry’indimi zivugwa n’abantu bo mu bwoko bwa Akan. Izo ndimi zivugwa n’abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu Burengerazuba bw’Afurika. Bibiliya ya mbere yo mu Gitwi yabonetse mu mwaka 1871, ariko yari mu Gitwi (Akuapem) gusa. Mu mwaka wa 1897, hasohotse indi Bibiliya iri mu Gitwi (Akuapem). Byageze mu mwaka wa 1964 hataraboneka Bibiliya mu Gitwi (Asante). Mu mwaka wa 2012, ni bwo Abahamya ba Yehova basohoye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Gitwi (Asante).

Mushiki wacu arimo gukurikirana porogaramu yafashwe amajwi na videwo mbere y’igihe

Umwe mu bahinduye iyo Bibiliya, yatekereje uko uwo mushinga wose wagenze maze aravuga ati: “Tugitangira twari duhangayitse cyane kuko twari dufite ibintu byinshi byo gukora. Icyakora, twasenze kenshi, twishingikiriza ku mwuka wera wa Yehova kandi buri munsi twiboneraga ukuboko kwa Yehova.”

Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Gitwi (Asante) ni indi mpano izafasha abavandimwe na bashiki bacu bavuga Igitwi kurushaho gukorera Yehova Imana.—Yakobo 1:17.