20 UKWAKIRA 2015
GANA
Abahamya ba Yehova bo muri Gana bahise batabara abibasiwe n’umwuzure
ACCRA, muri Gana—Mu mpera za Kanama 2015, Abahamya ba Yehova bari barangije gutabara abibasiwe n’umwuzure muri Accra, umurwa mukuru wa Gana. Uwo mwuzure ukaze washenye amazu kandi uhitana abantu basaga 200.
Nubwo nta Muhamya wahitanywe n’uwo mwuzure, abasaga 250 bavuye mu byabo. Ku itariki ya 4 Kamena 2015, hashize umunsi umwe gusa uwo mwuzure ubaye, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Gana byashyizeho komite ishinzwe ubutabazi. Iyo komite yahise ishyiraho gahunda yo gutanga ibintu abantu bakenera cyane urugero nk’uburingiti, imyambaro n’amazi. Nanone yahise yihutira gusukura amazu yarengewe n’umwuzure no kuyasana. Abahamya ba Yehova batuye mu mugi wa Accra bafashije abavandimwe babo babakira mu ngo zabo.
Uwo mwuzure watumye sitasiyo ya lisansi ifatwa n’inkongi y’umuriro maze byangiza amatiyo ajyana amazi mu mugi wa Adabraka bituma uwo mugi ubura amazi. Ibiro by’ishami byashyize ikigega cy’amazi ku Nzu y’Ubwami (aho Abahamya basengera) yo mu mugi wa Adabraka kugira ngo Abahamya n’abaturanyi babo babone amazi.
Kuwa gatandatu tariki ya 6 Kamena ibiro by’ishami byohereje amakipe abiri y’abangaga agizwe n’abadogiteri batanu n’abaforomo babiri kugira ngo bavure Abahamya bagenzi babo hamwe n’abandi bibasiwe n’umwuzure muri Alajo no muri Adabraka. Bavuye indwara zinyuranye, urugero nka malariya, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero n’impiswi. Nanone intumwa z’ibiro by’ishami n’Abahamya bo muri ako karere basuye bagenzi babo kugira ngo babatere inkunga zo mu buryo bw’umwuka kandi babahumurize.
Nathaniel Gbedemah, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Gana, yagize ati “tubabajwe n’ukuntu uyu mwuzure wangije ibintu byinshi kandi ugahitana abantu mu mugi wa Accra. Turimo turakora uko dushoboye kose kugira ngo twite ku bibasiwe n’uyu mwuzure, tubahumurize, tubahe ibyo bakeneye kandi tubafashe mu buryo bw’umwuka, mbese nk’uko Abahamya ba Yehova babigenza hirya no hino ku isi.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000
Gana: Nathaniel Gbedemah, tel. +233 30701 0110