16 WERURWE 2021
GINEYA EKWATORIYALI
Muri Guinée Equatoriale habereye iturika rikomeye ryahitanye benshi kandi ryangiza byinshi
Aho byabereye
Mu gace ka Mondong Nkuantoma mu mugi wa Bata, muri Guinée Equatoriale
Ikiza
Ku itariki ya 7 Werurwe 2021, mu kigo cya gisirikare giherereye mu mugi munini wo muri Guinée Equatoriale habereye iturika rikomeye. Ryangije ibintu byinshi
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza 12 barakomeretse byoroheje
Ababwiriza 42 bavanywe mu byabo
Umwana w’umukobwa ufite imyaka ikenda wa mushiki wacu yakomeretse bikomeye
Hari ababwiriza bapfushije bene wabo batari Abahamya
Ibyangiritse
Amazu 23 yarangiritse bidakomeye
Amazu 6 yarangiritse cyane
Amazu 6 yarasenyutse
Ibikorwa by’ubutabazi
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo igenzure ibikorwa by’ubutabazi kandi ikorane n’abagenzuzi hamwe n’abasaza b’amatorero bagenzure ibyangiritse kandi bamenye ibyo abavandimwe na bashiki bacu bakeneye
Abagenzuzi b’uturere barimo barakorana n’abasaza kugira ngo bafashe kandi bahumurize ababwiriza bakoresheje Ijambo ry’Imana
Iyo mirimo yose ikorwa ari na ko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Dusenga dusaba ko abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’iki kiza bakomeza kubonera ubuhungiro kuri Yehova.—Zaburi 46:1.