23 UKUBOZA 2019
GWATEMALA
Abaporisi n’abashinzwe kuzimya umuriro bo muri Gwatemala bahawe amasomo ashingiye kuri Bibiliya
Muri Gicurasi 2019, abayobozi bo muri Gwatemala bahaye Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu uburenganzira bwo guha abaporisi n’abashinzwe kuzimya umuriro amasomo ashingiye kuri Bibiliya. Kugeza ubu abagera kuri 450 bamaze guhabwa amasomo ashingiye kuri Bibiliya. Ayo masomo yatangiwe mu migi itandukanye ari yo: Coatepeque, Colomba Costa Cuca, Malacatán n’uwa San Rafael Petzal.
Umusaza w’itorero witwa Juan Carlos Rodas, uri mu batanze ayo masomo yaravuze ati: “Abahamya ba Yehova bamaze imyaka irenga 15 bigisha imfungwa muri gereza eshatu muri Gwatemala. Abayobozi ba gereza biboneye ko imfungwa zize Bibiliya, zahinduye imyifatire yazo. Ibyo byatumye basaba ko abaporisi n’abazimya umuriro, bahabwa amasomo nk’ayo.”
Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Amerika yo Hagati, byashyizeho gahunda yo gutanga amasomo ashingiye kuri Bibiliya, aba kabiri mu cyumweru mu gihe k’iminota 15. Ayo masomo yigisha uko umuntu yabana neza n’abandi, uko yakoresha neza ububasha afite, n’uko yakorera hamwe n’abandi. Abo bavandimwe bayobora ibyo biganiro, baha ababyitabiriye ibitabo, bakabereka videwo zo ku rubuga rwacu kandi bakabatoza uko bakoresha porogaramu ya JW Library.
Abahamya ba Yehova babona ko guha abaporisi n’abashinzwe kuzimya umuriro ayo masomo, ari inshingano ishimishije. Twizeye ko izo nyigisho zo muri Bibiliya bahabwa, zizabagirira akamaro.—2 Timoteyo 3:16.