Soma ibirimo

26 KAMENA 2017
GWATEMALA

Umutingito ukaze wibasiye agace ko hafi ya Gwatemala ku mupaka wa Megizike

Umutingito ukaze wibasiye agace ko hafi ya Gwatemala ku mupaka wa Megizike

Abahamya ba Yehova barimo barafasha abantu bibasiwe n’umutingito ukaze wabaye mu burengerazuba bwa Gwatemala hafi y’umupaka wa Megizike kuwa gatatu tariki ya 14 Kamena 2017. Dukurikije ibyavuzwe mu makuru, uwo mutingito wari uri ku gipimo cya 6.9 wahitanye abantu bagera kuri batanu kandi uteza n’inkangu ahantu hamwe na hamwe.

Nta muhamya wa Yehova wahitanywe n’uwo mutingito cyangwa ngo akomereke. Icyakora hari amazu yo gusengeramo agera kuri 11 yangiritse hamwe n’ingo z’abantu zigera kuri 17. Ibiro by’ishami byo muri Amerika yo Hagati biri mu mugi wa Mexico byashyizeho komite eshatu z’ubutabazi muri Gwatemala kugira ngo zimenye ibyangiritse n’imfashanyo zikenewe kugira ngo bafashe abibasiwe n’uwo mutingito.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku cyicaro cyabo gikuru, igenzura imirimo y’ubutabazi ikoresheje amafaranga yatanzweho impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Megizike: Gamaliel Camarillo, +52-555-133-3048

Gwatemala: Juan Carlos Rodas, +502-5967-6015