6 GICURASI 2015
GWATEMALA
Amashuri yo muri Gwatemala yasabye Abahamya ibitabo kugira ngo ahangane n’urugomo rwogeye mu rubyiruko
UMUGI WA MEXICO—Ibigo bitatu by’amashuri byo muri Gwatemala byasabye Abahamya ba Yehova ibitabo byo gukoresha mu masomo yabyo. Abahamya bahaye ibyo bigo ibitabo 3.500 biri mu rurimi rw’icyesipanyoli n’igikishe. Ururimi rw’igikishe ruvugwa n’abasangwabutaka bo muri Amerika bo mu bwoko bw’Abamaya baba mu misozi yo mu burengerazuba bwa Gwatemala.
Ayo mashuri yasabye Abahamya ba Yehova ibitabo kuko bari mu bantu bake bandika ibitabo mu rurimi rw’igikishe kandi bigira icyo bivuga ku bibazo urubyiruko rwo muri Gwatemala ruhanganye na byo. Mu ibaruwa yavuye mu kigo cy’amashuri abanza cyo muri Paraje Xepec, Porofeseri Maria Cortez yavuze ko impamvu basabye ibyo bitabo ari uko bashakaga “kugarura umuco n’ikinyabupfura byabaye ingume.”
Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko urugomo rwogeye mu rubyiruko rwo muri Gwatemala. Iyo ni yo mpamvu hashyizweho inzego zitandukanye muri Gwatemala, urugero nk’Urwego Rushinzwe Kurwanya Urugomo, kugira ngo zifashe “abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abayobozi n’abaturage muri rusange gushyiraho ahantu hafi y’amashuri abato n’abakuru bajya bahurira bakahigira imyuga, bakahakorera n’indi mirimo. Ni muri urwo rwego ikigo cyigisha iby’ubuhinzi, ikigo cy’amashuri cya Elisa Molina de Sthall n’ikigo cy’amashuri abanza muri Paraje Xepec byasabye kopi nyinshi z’Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya mu rurimi rw’igikishe. Nanone icyo kigo cyigisha iby’ubuhinzi cyasabye Abahamya ba Yehova ibitabo bigenewe urubyiruko ari byo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, umubumbe wa 1 n’uwa 2 mu cyesipanyoli. Icyo kigo cyahaye ababyeyi ibyo bitabo kugira ngo bajye bafasha abana babo gukora umukoro wo mu isomo ryigisha umuco. Mu masomo icyo kigo kigisha cyongeyeho na videwo ifite umutwe uvuga ngo “Umwana w’ikirara agaruka.”
Erick De Paz, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Gwatemala, yaravuze ati “nubwo intego yacu y’ibanze ari ukugeza ku bantu ubutumwa bwo muri Bibiliya tubasanze mu ngo zabo, twishimiye ko ibitabo byacu bifasha abarimu n’ababyeyi kwigisha abakiri bato.”