Soma ibirimo

12 NZERI 2016
HAUT-KARABAKH

Artur Avanesyan yarafunguwe

Artur Avanesyan yarafunguwe

Ku itariki ya 6 Nzeri 2016, abayobozi bo muri Nagorno-Karabakh bafunguye Artur Avanesyan ufite imyaka 20 wari ufungiye muri gereza ya Shushi, bashingiye ku mbabazi zatanzwe na leta. Avanesyan yari yarakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice azira ko yanze kujya mu gisirikare. Ariko yamazemo imyaka ibiri n’amezi abiri. Yari yarasabye gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare ariko abayobozi barabyanga. Avanesyan yishimiye kuba yongeye kubonana n’umuryango we.

Abahamya ba Yehova bishimiye ko Avanesyan yafunguwe. Biringiye ko abayobozi bazajya bubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, maze bagaha abasore bo muri Nagorno-Karabakh uburenganzira bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.