Soma ibirimo

10 KANAMA 2016
HAUT-KARABAKH

Haut-Karabakh ifunga abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Haut-Karabakh ifunga abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Artur Avanesyan ufite imyaka makumyabiri yakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu muri gereza ya Shushi, nubwo yagaragaje ko yiteguye gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Inkiko zose zo muri Haut-Karabakh zanze kubahiriza uburenganzira afite bwo kwanga kujya mu gisirikare kubera umutimanama we.

Artur ni Umuhamya wa Yehova. Asobanura impamvu yanze kujya mu gisirikare agira ati “umutimanama wanjye ntunyemerera kujya mu gisirikare. Nkunda bagenzi banjye kandi sinshaka gufata intwaro, cyangwa ngo ngire uwo ngirira nabi. Ibyo ntibishatse kuvuga ko ntashaka gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro. Nifuza gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, ariko ntibabinyemereye.”

Yashakishije uko yakora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare ariko biranga

Ku itariki ya 29 Mutarama 2014, Artur yarahamagawe ngo ajye kwiyandikisha ku biro bya gisirikare biri mu mugi wa Askeran, muri Haut-Karabakh. Bukeye bwaho yanditse ibaruwa asobanura ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare kandi agaragaza ko yiteguye gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Nanone kubera ko yari azi ko muri Haut-Karabakh hatari iyo gahunda y’imirimo ya gisivili, yashatse umwavoka wo kubimufashamo.

Umwavoka wa Artur yavuganye n’abayobozi bo muri Arumeniya n’abo muri Haut-Karabakh, kandi rwose wabonaga bazemerera Artur gukorera iyo mirimo muri Arumeniya, cyane cyane ko yari afite pasiporo yaho. Ibyo byatumye Artur yimukira muri Arumeniya. Ku itariki ya 13 Gashyantare 2014, yandikiye ibiro bya gisirikare byo muri Masis, muri Arumeniya, asaba gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.

Ibiro bishinzwe gutanga imirimo ya gisivili byo muri Arumeniya ntibyigeze bihamagara Artur. Icyakora, ku itariki ya 14 Nyakanga 2014, ibiro by’abapolisi byo mu mugi wa Yerevan, muri Arumeniya, byamutumyeho asanga abapolisi bo muri Haut-Karabakh baramutegereje. Bahise bamufata bamuvana mu mugi wa Yerevan bamujyana mu mugi wa Askeran, muri Haut-Karabakh, bamutwara ataburanye, badafite uburenganzira butangwa n’urukiko, birengagije n’andi mategeko agomba gukurikizwa.

Gufungwa no gucibwa urubanza

Ku itariki ya 14 Nyakanga 2014, Artur wari ufite imyaka 18 yaraye muri gereza ku ncuro ya mbere. Bukeye bwaho yitaba Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo, amenya ko rwari rwarasohoye impapuro zo kumufata kandi ko rwari rwaremeje ko agomba gufungwa by’agateganyo. Urwo rukiko rwashimangiye ibyo rwari rwaravuze maze rutegeka ko Artur afungirwa muri gereza ya Shushi. Yagerageje kujurira uko ashoboye kose ngo adafungwa by’agateganyo, ariko biba iby’ubusa.

Ku itariki ya 30 Nzeri 2014, Umucamanza Spartak Grigoryan w’urwo Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo yakatiye Artur igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu amuziza ko yanze kujya mu gisirikare. * Artur yajuririye uwo mwanzuro ariko Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Haut-Karabakh, zemeza ko afungwa. Azaguma muri gereza kugeza muri Mutarama 2017.

Ntiyigeze acika intege nubwo yahuye n’akarengane

Umwe mu bavoka ba Artur witwa Shane Brady yaravuze ati “Artur yarafashwe, arafungwa, acirwa urubanza kandi ahamywa icyaha kubera ko akomeye ku myizerere ye. Nubwo yafunzwe arengana, n’ubu yiyemeje gukomeza kuyoborwa n’umutimanama we.” Brady yavuze ko ubu abayobozi ba gereza bemerera Artur gutunga Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, kandi bemerera n’abagize umuryango we kumusura.

Artur yagejeje ikirego cye mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kuko inkiko zose zo mu gihugu cye nta cyo zamumariye. Yizeye ko urwo rukiko ruzamurenganura, nubwo ruzasuzuma ikirego amaze amezi runaka afunguwe, kuko rwagiye rugaragaza ko rushyigikira uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Mu rubanza Bayatyan yaburanagamo na leta ya Arumeniya, Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeje ko umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza, kuyoborwa n’umutimanama no kujya mu idini ashaka, ibyo bikaba bigaragaza ko afite uburenganzira bwo kutajya mu gisirikare. Ibyo binashimangirwa n’indi myanzuro yafashwe n’urwo rukiko. *

Imyanzuro y’urwo rukiko yatumye uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama burushaho kubahirizwa ndetse no mu gihe hari umutekano muke n’intambara. Urugero, muri Kamena 2015 urukiko rukuru ryo muri Ukraine rwashimangiye ko mu gihe abandi bantu basabwe kujya mu gisirikare, abayoborwa n’umutimanama bo bafite uburenganzira bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.

Ese uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bo muri Haut-Karabakh buzubahirizwa?

Abahamya ba Yehova bo muri Haut-Karabakh ndetse n’abandi bo hirya no hino ku isi, bemera ko umuntu afite uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama we. None se aho kugira ngo icyo gihugu gikomeze gufunga abo bantu, kizagera ubwo kibemerera gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare? Icyo gihugu nicyubahiriza uburenganzira bwabo, kizaba cyubahiriza amahame agenga ibihugu by’u Burayi, kandi kizaba cyubaha imyizerere y’abakiri bato, urugero nka Artur Avanesyan.

^ par. 10 Igifungo cy’imyaka 2 n’amezi 6, cyatangiye ku itariki ya 14 Nyakanga 2014.

^ par. 13 Reba urubanza nomero 43965/04, Erçep yaburanaga na Turukiya, rwo ku itariki ya 22 Ugushyingo 2011; Urubanza nomero 5260/07, Feti Demirtaş yaburanaga na Turukiya, rwo ku itariki ya 17 Mutarama 2012; Urubanza nomero 14017/08, Buldu n’abandi baburanaga na Turukiya, rwo ku itariki ya 3 Kamena 2014.