Soma ibirimo

Amapine batwitse kandi bakayafungisha umwe mu mihanda yo mu mugi wa Port-au-Prince muri Hayiti

19 WERURWE 2024
HAYITI

Abavandimwe bo muri Hayiti bahangaye n’ikibazo cy’umutekano muke

Abavandimwe bo muri Hayiti bahangaye n’ikibazo cy’umutekano muke

Mu myaka ya vuba aha, abavandimwe na bashiki bacu bo muri Hayiti bagezweho n’ingaruka z’ibikorwa bikomeje kwiyongera by’itsinda ry’abanyarugomo n’imidugararo biri muri icyo gihugu. Guhera ku itariki ya 2 Werurwe 2024, ni bwo ibibazo by’umutekano n’urugomo byatangiye gukwira mu murwa mukuru wa Hayiti ari wo Port-au-Prince, ubwo imitwe yitwara gisirikare yatangiraga kwangiza zimwe mu nyubako n’ibikorwa remezo byo muri uwo murwa. Leta yahise itangaza amasaha abaturage batagomba kuva mu ngo kandi ko igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe. Hari raporo zavuze ko hari abantu benshi bishwe kandi ko ugereranyije abantu bagera ku 15.000 bahunze bakajya mu tundi duce tw’igihugu turimo umutekano.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wishwe cyangwa ngo akomereke

  • Abavandimwe na bashiki bacu 113 barahunze basiga ingo zabo

  • Amazu 2 yarasenyutse

  • Imiryango 5 yabuze ababo bitewe n’ibikorwa byo gusahura

  • Nta Nzu y’Ubwami yangiritse cyangwa ngo isenyuke

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 4 kugira ngo ziyobore ibikorwa by’ubutabazi mu ifasi yose igenzurwa n’ibiro by’ishami

  • Abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abasaza b’amatorero bakomeje guhumuriza bifashishije Ibyanditswe abagezweho n’ingaruka z’ibyo bikorwa bibi ndetse n’abahunze, kandi bakabafasha kubona ibyo bakeneye

Twese abagize umuryango w’abavandimwe ku isi hose, dusenga Yehova tumusaba ko yaha abavandimwe na bashiki bacu bo muri Hayiti ubwenge no gutuza muri ibi bihe bitoroshye barimo. Dutegerezanyije amatsiko menshi igihe Yehova azasohoza amasezerano yasezeranyije yo kuzazana isi nshya aho tuzagira “amahoro” menshi.—Zaburi 72:7.