Soma ibirimo

Inzu y’umuvandimwe yashenywe n’umutingito muri Hayiti

18 KANAMA 2021
HAYITI

Umutingito ukaze wibasiye Hayiti

Umutingito ukaze wibasiye Hayiti

Ku itariki ya 14 Kanama 2021, umutingito ukaze uri ku gipimo cya 7, 2 washegeshe amagepfo y’uburengerazuba bwa Hayiti, nyuma yawo hagiye humvikana n’imitingito idakomeye. Baracyagenzura ngo bamenye ibyo wangije.

Ingaruka wagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Tubabajwe n’uko hari bashiki bacu 2 n’umuvandimwe 1 wahitanye

  • Abahamya 21 barakomeretse

  • Amazu 119 yarangiritse

  • Amazu 72 yarasenyutse burundu

  • Amazu y’Ubwami 5 yarangiritse bidakabije

  • Amazu y’Ubwami 4 yarangiritse cyane

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Komite Ishinzwe Ubutabazi irimo iragenzura ibikorwa by’ubutabazi. Iyo komite irimo irakorana n’abagenzuzi 2 basura amatorero hamwe n’abasaza b’amatorero bo mu duce twashegeshwe n’umutingito, bagahumuriza abavandimwe na bashiki bacu kandi bakabaha imfashanyo bakeneye

  • Komite Ishinzwe Ubutabazi iyobora imirimo yo gutanga ibintu by’ibanze abantu bakenera urugero ibiringiti, imyenda, ibyokurya, imiti, amahema n’amazi. Nanone kandi bakora uko bashoboye ngo abavandimwe na bashiki bacu bakomeretse babone uko bavurwa

  • Ibikorwa b’ubutabazi bikorwa ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Nubwo bahuye n’ibyo byago, ku Cyumweru tariki ya 15 Kanama amatorero menshi yo mu duce twibasiwe n’umutingito, yakomeje gahunda y’amateraniro yo mu mpera z’icyumweru bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Nanone abavandimwe na bashiki bacu bashoboye gukurikirana ikiciro cya mbere ya saa sita ku Cyumweru k’ikoraniro rifite umutwe uvuga ngo: “Dukomezwa no kwizera.”

Tubabajwe n’uko uwo mutingito wahitanye bagenzi bacu duhuje ukwizera. Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bagizweho ingaruka n’uwo mutingito. Tuzi ko Yehova abona agahinda bafite kandi ko azakomeza kubabera ubuhungiro n’imbaraga mu bihe by’amakuba.—Zaburi 46:1, 2.