15 KAMENA 2023
HAYITI
Umwuzure ukomeye wangije ibintu byinshi muri Hayiti
Ku itariki ya 2 n’iya 3 Kamena 2023, muri Hayiti haguye imvura nyinshi, maze iteza umwuzure mu bice bitandukanye by’icyo gihugu. Raporo zigaragaza ko ingo zibarirwa mu bihumbi, zarengewe n’amazi kandi ibyo byagize ingaruka ku miryango igera ku 40.000 yo hirya no hino mu gihugu. Abantu barenga 13.500 bavuye mu byabo. Hamaze gupfa abagera kuri 50.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye
Hakomeretse umuvandimwe na mushiki wacu
Ababwiriza 60 bakuwe mu byabo
Inzu imwe yarasenyutse
Inzu 3 zarangiritse bikabije
Inzu 19 zarangiritse bidakabije
Nta Nzu y’Ubwami cyangwa indi nzu y’umuryango wacu yangiritse
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo mu duce twagezweho n’ibyo biza, bari guhumuriza no gufasha abavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’ibyo biza
Amatorero yo mu duce twabayemo ibyo biza nayo ari kwifatanya mu bikorwa by’ubutabazi
Twizeye tudashidikanya ko ‘Yehova azaha imbaraga’ abavandimwe na bashiki bacu bo muri Hayiti bagezweho n’uwo mwuzure.—Zaburi 29:11.