Soma ibirimo

16 KAMENA 2016
HAYITI

Guverinoma ya Hayiti yahaye Abahamya igihembo kuko bita ku bamugaye

Guverinoma ya Hayiti yahaye Abahamya igihembo kuko bita ku bamugaye

PORT-AU-PRINCE muri Hayiti—Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta Bishinzwe Kwita ku Bamugaye byahaye Abahamya ba Yehova bo muri Hayiti igihembo gihabwa imiryango yagiye yita ku bamugaye. Muri uwo muhango witabiriwe na Evans Paul, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Hayiti witwa Daniel Lainé yashyikirijwe igihembo kigenewe abateza imbere ikoranabuhanga bagafasha n’abamugaye gushyikirana n’abandi, nk’uko bigaragara ku ifoto ibimburira iyi nkuru. Uwo muhango wabaye ku itariki ya 3 Ukuboza 2015 wahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’abamugaye.

Igihembo Abahamya bahawe ku itariki ya 3 Ukuboza 2015.

Guerline Dardignac, ushinzwe abakozi muri ibyo biro by’umunyamabanga wa leta, yagize icyo avuga ku ruhare Abahamya bagira mu kwita ku bamugaye. Yagize ati “Abahamya ba Yehova muri Hayiti bakora uko bashoboye kugira ngo abamugaye bibone muri sosiyete. Inyubako zabo barazitunganyije neza ku buryo abamugaye bazigeramo bitabagoye, bagira amateraniro n’izindi gahunda mu rurimi rw’amarenga (Ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika) bityo bagafasha abamugaye gushyikirana n’abandi no gukoresha ikoranabuhanga. Nanone batanga ibitabo biri mu nyandiko isomwa n’abatabona hamwe na za videwo ziri mu rurimi rw’amarenga.”

Mu mwaka wa 2013 Abahamya bahawe igihembo kuko batunganyije neza inzu yabo yo gusengeramo iri i Cayes, ku buryo abamugaye bashobora kuyigeramo bitabagoye.

Umutingito ukaze wabaye muri Hayiti wahitanye abantu basaga 222.000, abandi bagera ku 300.000 barakomereka, bituma umubare w’abamugaye ushobora kuba wariyongereyeho 15 ku ijana. Kuva icyo gihe, Abahamya ba Yehova bamaze guhabwa ibihembo bibiri kuko bubaka amazu mu buryo bworohereza abamugaye kuyageramo. Igihembo cya mbere bagihawe mu mwaka wa 2013, igihe Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta Byita ku Bamugaye byemezaga ko Abahamya batunganyije neza inzu yabo yo gusengeramo iri i Cayes, ku buryo abamugaye bashobora kuyigeramo bitabagoye.

Lainé yaravuze ati “twishimiye ibi bihembo twahawe kuko dukora uko dushoboye ngo dufashe abamugaye. Ibyo tubikora twishimye kuko ari bimwe mu bigize gahunda yacu yo kwigisha Bibiliya.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000

Hayiti: Daniel Lainé, 509-2813-1560