Soma ibirimo

15 GICURASI 2017
HAYITI

Imirimo yo gutabara abibasiwe n’inkubi y’umuyaga yitwa Matthew iri kurangira

Imirimo yo gutabara abibasiwe n’inkubi y’umuyaga yitwa Matthew iri kurangira

Komite y’ubutabazi yasannye igisenge cy’iyi nzu.

PORT-AU-PRINCE, muri Hayiti—Inkubi y’umuyaga yiswe Matthew yibasiye Haiti ku itariki ya 4 Ukwakira 2016 yangije ibintu byinshi. Mu myaka 50 ishize nta bindi biza byangije ibintu byinshi nk’ibyo iyo nkubi y’umuyaga yangije, usibye umutingito wabaye mu mwaka wa 2010. Ku rubuga rw’Abahamya ba Yehova hariho inkuru ivuga ko ku itariki ya 24 Ukwakira, Abahamya bafashije abibasiwe n’ibiza, babaha amazi yo kunywa, ibyo kurya, imiti n’amahema yo kuba bikinzemo. Nyuma y’ibyo, ku itariki ya 1 Mutarama 2017, Abahamya ba Yehova bashyizeho komite z’ubutabazi eshatu kugira ngo ziyobore imirimo yo gusana amazu 203 yari yasenywe n’iyo nkubi y’umuyaga. Ibyo bikorwa by’ubutabazi biteganyijwe kuzarangira muri Kamena 2017.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova wo ku Biro Bikuru byabo byo muri Port-au-Prince witwa Daniel Lainé yaravuze ati: “intego nyamukuru y’iyi gahunda y’ubutabazi ni ugufasha bagenzi bacu duhuje ukwizera basenyewe n’inkubi y’umuyaga, kugira ngo babone aho kuba.” Icyakora kugera kuri iyo ntego ntibyari byoroshye. Lainé yakomeje agira ati: “kubera ko imihanda n’ibikoresho by’itumanaho byangiritse, umurimo w’ubutabazi warushijeho kugorana.” Ku itariki ya 20 Mata, hari hamaze gusanwa amazu 96 andi 30 akiri kubakwa.

Smith Mathurin, umudepite wo mu Nteko Ishinzwe Amategeko.

Abayobozi bo muri icyo gihugu bishimiye ubufasha bw’Abahamya. Smith Mathurin, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yaravuze ati: “nubwo intego y’ibanze y’Abahamya ba Yehova ari ugutangaza ubutumwa bwiza, batanze ubufasha bwari bukenewe. Nishimira ibyo Abahamya bakoze nyuma y’inkubi y’umuyaga witwa Matthew. Hari hakenewe ubufasha kandi barabutanze aho kwigumira mu nsengero zabo.”

Bereka uhagarariye Ibiro Bikuru by’Abahamya ba Yehova byo muri Hayiti igisenge gishya cyubatswe.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku kicaro gikuru kiri i Warwick muri New York, ifasha komite z’ubutabazi ikoresheje impano zo gushyigikira umurimo wo kwigisha Bibiliya ukorerwa ku isi hose.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Hayiti: Daniel Lainé, +509-2813-1560