15 UKWAKIRA 2018
HAYITI
Umutingito wibasiye agace ko mu majyaruguru ya Hayiti
Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2018, umutingito uri ku gipimo cya 5.9 wibasiye agace ko mu majyaruguru ya Hayiti, uhitana abantu 17 abandi 300 barakomereka.
Nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’uwo mutingito. Icyakora hari babiri bakomeretse bidakabije. Raporo zoherejwe n’umugenzuzi w’akarere zigaragaza ko hari amazu y’Abahamya agera kuri 44 n’Amazu y’Ubwami 4 yangiritse. Mu mugi wa Port-de-Paix hari abavandimwe bacu bagera kuri 50 bavanywe mu byabo bitewe n’uko amazu yabo yangiritse. Ubu barimo baritabwaho na bagenzi babo bari mu matorero yo hafi aho. Umuvandimwe wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Hayiti hamwe n’abandi bavandimwe babiri barimo barakorana n’Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi kugira ngo barebe ibyangijwe n’uwo mutingito kandi bahumurize ababwiriza baho.
Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bacu bo muri Hayiti. Nanone dushimira Data wo mu ijuru kuko akomeza guhumuriza abagaragu be b’indahemuka akabagaragariza urukundo.—Zaburi 119:76.