Soma ibirimo

31 KANAMA 2017
HONG KONG

Inkubi y’umuyaga yiswe Hato yibasiye Hong Kong na Macao

Inkubi y’umuyaga yiswe Hato yibasiye Hong Kong na Macao

Kuwa Gatatu tariki ya 23 Kanama, inkubi y’umuyaga yashyizwe ku gipimo cya 10 yiswe Hato, yibasiye igice cy’amagepfo y’u Bushinwa ndetse n’imigi ya Hong Kong na Macao. Nubwo nta bantu bahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga, hari abantu 34 bakomerekejwe na yo muri Hong Kong. Muri Macao hapfuye abantu bagera ku 9, naho 153 barakomereka.

Ibiro byacu biri muri Hong Kong, bigenzura ibikorwa by’Abahamya ba Yehova muri Macao, bivuga ko nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’icyo kiza. Icyakora, hari benshi babuze umuriro w’amashanyarazi n’amazi meza. Ibiro byacu birimo gukorana n’Abahamya bo muri ako gace kugira ngo bafashe bagenzi babo kubona amazi meza n’ibindi bakeneye.

Muri Hong Kong hari Abahamya basaga 5.500 naho muri Macao hakaba Abahamya 320.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Hong Kong: Danny Steensen, +852-3950-3500