Soma ibirimo

6 MATA 2016
HONGIRIYA

Muri Hongiriya bibutse Abahamya bishwe n’Abanazi

Muri Hongiriya bibutse Abahamya bishwe n’Abanazi

BUDAPEST muri Hongiriya—Ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abayahudi ruri mu mugi wa Budapest, hashyizwe icyapa cyo kwibuka Abahamya ba Yehova bane bishwe mu gihe cy’Abanazi. Uwo muhango wabaye ku itariki ya 11 Ukuboza 2015.

Icyapa cyo kwibuka Abahamya ba Yehova bane bishwe n’Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.

Abo Bahamya ni Lajos Deli, Antal Hönisch, Bertalan Szabό na János Zsondor. Bose uko ari bane bishwe ku mugaragaro n’ishyaka ry’Abanazi ryo muri Hongiriya, bicirwa mu mugi wa Körmend n’uwa Sárvárciwe muri Werurwe 1945, bazira ko banze kurwana mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Kuri icyo cyapa hariho amazina yabo aherekejwe n’amagambo yo muri Bibiliya, mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 5:29, agira ati “tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.”

Dogiteri Csaba Latorcai, umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Hongiriya, yafashe ijambo muri uwo muhango.

Mu ijambo Dogiteri Csaba Latorcai, umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavugiye muri uwo muhango, yagize ati “iki cyapa ni icyo kwibuka Abahamya ba Yehova bane bapfuye bakiri bato. Aba Bahamya bumviye itegeko rivuga ngo ‘ntukice’ kandi bayoborwa n’umutimanama wabo, banga no gufata intwaro ngo bice abo bari bahuje ukwizera cyangwa ngo bice abandi bantu.”

Dogiteri Szabolcs Szita, umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi, na we wafashe ijambo kuri uwo munsi, yaravuze ati “jye mbona iki cyapa cyo kwibuka aba Bahamya ari insinzi, kuko hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo Abahamya ba Yehova baribagiranye, batavugwa mu bantu bakandamijwe n’ubutegetsi bw’Abanazi. Aba basore bane bishwe, bari bafite ukwizera gukomeye, kandi bakomeje kuba indahemuka ndetse n’igihe bari bugarijwe n’urupfu. Bose badusigiye urugero rwiza muri iki gihe.”

Dogiteri Szabolcs Szita, umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi, ni we wakuyeho umwenda wari utwikiriye icyo cyapa.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Hongiriya: András Simon, tel. +36 1 401 1118