Soma ibirimo

Umuvandimwe Geoffrey Jackson yerekana Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rw’Ikibataki (Toba)

4 UKUBOZA 2020
INDONEZIYA

Abahamya ba Yehova basohoye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu ndimi enye gakondo zivugwa muri Indoneziya

Abahamya ba Yehova basohoye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu ndimi enye gakondo zivugwa muri Indoneziya

Ku itariki ya 28 Ugushyingo 2020, hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya icapye n’iyo mu bwoko bwa eregitoronike mu ndimi enye zikoreshwa n’abasangwabutaka bo muri Indoneziya. Izo ndimi ni Ikibataki (Karo), Ikibataki (Toba), Ikijavani n’ururimi rw’Ikiniyasi. Umuvandimwe Geoffrey Jackson, umwe mu bagize Inteko Nyobozi ni we watangaje ko izo Bibiliya zasohotse hifashishijwe disikuru yari yarafashwe mbere y’igihe, nuko abantu bo mu matorero yo mu birwa byo muri Indoneziya bayireba hakoreshejwe ikoranabuhanga. Iyo disikuru yakurikiranywe n’abantu bagera ku 41.265. Nanone umuvandimwe yamenyesheje abakurikiye iyo disikuru ko vuba aha hazasohoka Bibiliya yo mu bwoko bwa eregitoronike y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rw’Igisunda.

Abahinduzi bamaze imyaka irenga itatu n’igice bakora akazi katoroshye kugira ngo izi Bibiliya ziboneke. Abantu barenga miriyoni 100 bavuga nibura rumwe muri izo ndimi enye Bibiliya yabonetsemo. Nanone ababwiriza barenga 2.600 bakoresha izo ndimi mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza.

Abasomyi bo muri iki gihe, akenshi usanga batamenyereye imyandikire n’amagambo bya kera byabonekaga muri Bibiliya ziri muri izo ndimi. Hari umuhinduzi wavuze ati: “Kuba dufite Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yuzuye kandi ihuje n’igihe binyemeza cyane ko Yehova Imana ashaka ko abantu bose bumva Ijambo rye mu rurimi bumva neza kandi rubakora ku mutima.”

Daniel Purnomo, umwe mu bagize komite y’ibiro by’ishami bya Indoneziya yaravuze ati: “Turi mu bihe bigoye, cyanecyane muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi. Abavandimwe na bashiki bacu bavuga izo ndimi bishimiye cyane iyo mpano yaziye igihe iturutse kuri Yehova.”

Twishimira ko Yehova yatumye iyo mpano y’agaciro igera ku bantu benshi. Twizeye ko inyigisho zo muri Bibiliya zizagirira akamaro abantu benshi bavuga izo ndimi.—Yakobo 1:17.