26 GASHYANTARE 2020
INDONEZIYA
Abashinzwe uburezi bubashye imyizerere y’Abahamya babiri
Ku itariki ya 22 Mutarama 2020, abashinzwe uburezi ku rwego rw’intara muri Indoneziya bategetse ko Abahamya babiri bakiri bato, ari bo Daniel Hutabarat na Wilhinson Sihotang bahita basubira ku ishuri. Abo Bahamya bari barirukanwe ku itariki ya 29 Ugushyingo 2019, bazira ko umutimanama wabo utabemerera kuramutsa ibendera no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Ku itariki ya 23 Mutarama 2020 ni bwo bemerewe gusubira ku ishuri.
Abashinzwe uburezi bamaze gusuzuma ikibazo cyabo, basanze abo Bahamya bubaha abayobozi b’ikigo bigaho n’abayobozi b’igihugu. Abo Bahamya banze gukora ikintu kinyuranyije n’ibyo bize muri Bibiliya. Umuvandimwe Yoga Sulistiono, ukora mu Biro Bishinzwe Amakuru muri Indoneziya, yaravuze ati: “Abahamya ba Yehova bo muri Indoneziya bashimishijwe n’uyu mwanzuro kandi bashimira abayobozi bubahiriza uburenganzira buri wese afite bwo kujya mu idini ashaka.”
Ikiruta byose, dushimira Yehova we Mwigisha wacu Mukuru kuko ari we watumye uyu mwanzuro ufatwa.—Yesaya 30:20.