Soma ibirimo

Abavandimwe barimo basana inzu y’umuryango wa Nenosaban mu gace ka Kupang, muri Indoneziya

24 KAMENA 2021
INDONEZIYA

Ibikorwa by’ubutabazi muri Indoneziya byashimangiye urukundo rwa kivandimwe kandi bibera abandi ubuhamya

Ibikorwa by’ubutabazi muri Indoneziya byashimangiye urukundo rwa kivandimwe kandi bibera abandi ubuhamya

Ku itariki ya 4 Mata 2021, muri Indonesiya habaye inkubi y’umuyaga yiswe Seroja kandi yangije ibintu byinshi. Ibikorwa by’ubutabazi abavandimwe bakoze ntibyari ugusana gusa amazu y’abavandimwe, ahubwo byanashimangiye urukundo rwa kivandimwe kandi bituma ababirebaga basingiza Yehova.

Mushiki wacu Ela Ludjipau, urera abana wenyine, akaba yarasaniwe inzu n’abavandimwe bafatanyije na Komite Ishinzwe Ubutabazi yagize ati: “Nubwo ndera abana ngenyine, abavandimwe na bashiki bacu batuma ntigunga kubera ko bakomeza kumba hafi.” Undi mushiki wacu witwa Yuliana Baunsele, yaravuze ati: “Igihe nabona abavandimwe baje kuntabara ako kanya ikiza kikiba, narushijeho kubona ko Yehova anyitaho pe!”

Umuvandimwe Dicky Thome, umwe mu bagize Komite Ishinzwe Ubutabazi yagize ati: “Kwibonera ukuntu Yehova yita ku bavandimwe na bashiki bacu mu gihe babikeneye, birashimisha. Twatewe inkunga no kubona ukuntu abavandimwe bishimye kandi bagashimira ibikorwa by’ubutabazi bakorewe. Kwibonera ukuntu abo bavandimwe na bashiki bacu biringira ko Yehova abarinda kandi akabafasha, byakomeje ukwizera kwacu.”

Abahamya ba Yehova si bo bonyine biboneye urukundo dukundana. Umuvandimwe Marsel Banunaek n’umuryango we baba mu gace kabamo ivangura ry’amoko. Abaturanyi be ntibakundaga Abahamya ba Yehova. Ariko umuvandimwe Banunaek yavuze ko igihe abaturanyi be babonaga abavandimwe na bashiki bacu bo mu moko atandukanye baje gufasha umuryango we, bamwe mu baturanyi baramubwiye bati: “Ibyo batubwiye ku Bahamya ba Yehova bitandukanye n’ibyo twiboneye.” Banunaek yaravuze ati: “Abaturanyi bacu batangajwe n’ukuntu dukundana kandi twunze ubumwe. Nanone bene wacu biboneye ukuntu abavandimwe bitanaho. None ubu basigaye batubaza ibibazo ku byo twizera. Rwose twishimira urukundo ruranga umuryango w’abavandimwe!”

Abagize umuryango wa Nenosaban bahagaze imbere y’inzu yabo imaze gusanwa

Umuyobozi wo muri ako gace witwa Yosi Duli Ottu, yavuze ko ibikorwa Komite Zishinzwe Ubutabazi zakoze n’ukuntu abazigize bubahirizaga amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari “urugero rwiza” ku bantu bose. Yabwiye abagize izo komite ati: “Nashimishijwe n’ibyo mwakoreye inshuti zanyu, mwari muri maso kandi mwiteguye kubafasha igihe bahuraga n’ikiza. Mufite gahunda nziza yo gufasha mu gihe k’ibiza kandi mufite ibikenewe byose kugira ngo mufashe.”

Ibiza bishobora kwangiza ibyo dutunze ariko ntibyahungabanya ubumwe n’urukundo nyakuri biranga Abakristo. Mbega ukuntu dushimishwa no kubona ukuntu “imirimo myiza” ituma urukundo rwacu rurushaho kwiyongera kandi ‘igahesha Yehova ikuzo!’—Matayo 5:16.