6 Kamena 2022
INDONEZIYA
Igitabo cya Matayo n’icya Mariko byasohotse mu rurimi rw’amarenga rwo muri Indoneziya
Ku itariki ya 29 Gicurasi 2022, Umuvandimwe Daniel Purnomo, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Indoneziya, yatangaje ko hasohotse ibitabo bibiri, icya Matayo n’icya Mariko, mu rurimi rw’amarenga rwo muri Indoneziya. Bibiliya yo mu bwoko bwa eregitoronike yasohotse muri porogaramu yari yarafashwe amajwi na videwo mbere yaho, ikurikiranwa n’abantu bagera ku 2 127.
Abahamya ba Yehova batangije itorero rikoresha ururimi rw’amarenga rwo muri Indoneziya ku itariki ya 14 Nzeri 2007, mu mugi wa Jambi Sumatra. Mu mwaka wa 2011, Abahamya ba Yehova bahinduye udutabo dutatu muri urwo rurimi, ari two; Mbese wifuza kumenya ukuri?, Tega Imana amatwi uzabeho iteka, na Ushobora kuba incuti y’Imana! Mu mwaka wa 2011, habaye ikoraniro ry’akarere rya mbere muri urwo rurimi rw’amarenga ryajemo n’amatorero ari ku birometero 3 000. Mu mwaka wa 2015, hashyizweho ibiro byitaruye by’ubuhinduzi kugira ngo abahinduzi bahindure ibitabo byagendaga bikenerwa muri urwo rurimi. Muri iki gihe muri Indoneziya, hari amatorero akoresha ururimi rw’amarenga agera kuri 12, amatsinda n’amatsinda ataremerwa 28.
Ivanjiri ya Matayo n’iya Mariko ni byo bitabo bya Bibiliya byahinduwe mbere mu rurimi rw’amarenga rwo muri Indoneziya. Muri disikuru yo gusohora ibyo bitabo, umuvandimwe Purnomo yaravuze ati: “Ukuntu baciye amarenga igihe bahinduraga ibi bitabo birashimishije cyane. Amarenga arumvikana kandi agaragaza ibyiyumvo ku buryo uzayabona azamenya neza abantu bavugwa muri Bibiliya .”
Umwe mu bahinduzi yaravuze ati: “Ibi bitabo bizatuma ndushaho kumenya Yesu kuko babihinduye neza, ku buryo iyo ndebye ayo marenga ngira ngo ni Yesu urimo kumvugisha.”
Dusenga dusaba ko ibi bitabo byasohotse mu rurimi rw’amarenga rwo muri Indoneziya byakomeza gutuma abantu babona ko ari ‘itara ry’ibirenge byabo kandi ko ari urumuri rw’inzira yabo.’—Zaburi 119:105.