Soma ibirimo

Umutingito wibasiye Indoneziya wangije ibintu byinshi

23 UGUSHYINGO 2022
INDONEZIYA

Umutingito wibasiye Indoneziya

Umutingito wibasiye Indoneziya

Ku itariki ya 21 Ugushyingo 2022, umutingito uri ku gipimo cya 5.6 wibasiye agace kari hafi y’umujyi wa Cianjur uri mu Burengerazuba bwa Java, muri Indoneziya. Uwo mutingito wahitanye abantu barenga 260 n’aho abagera mu magana barakomereka. Abantu babarirwa muri za mirongo baburiwe irengero n’aho ababarirwa mu bihumbi bavanwa mu byabo. Nanone watumye habaho ibura ry’amashanyarazi maze ibyo bituma havuka ikibazo cy’itumanaho.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye kandi ababwiriza bagera ku 132 bo muri ako gace nta n’umwe wabuze

  • Amazu 5 yarangiritse bidakabije

  • Nta Nzu y’Ubwami cyangwa iy’Amakoraniro yangiritse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hashyizweho abavandimwe na bashiki bacu bo gufasha abageze mu zabukuru, mu gihe haba habaye undi mutingito

  • Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo ifashe amatorero

  • Abagenzuzi b’uturere basuye amatorero yagezweho n’ingaruka z’uyu mutingito kugira ngo bayahumurize kandi bayatere inkunga

  • Ibikorwa byose by’ubutabazi byakozwe ari na ko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Twiringiye tudashidikanya ko Yehova azahumuriza abavandimwe na bashiki bacu muri ibi bihe by’amakuba.—Zaburi 50:15.