Soma ibirimo

14 MUTARAMA 2020
INDONEZIYA

Umwuzure ukaze wibasiye Jakarta

Umwuzure ukaze wibasiye Jakarta

Ku itariki ya 31 Ukuboza 2019, umwuzure wibasiye umugi wa Jakarta, muri Indoneziya. Uwo mwuzure watewe n’imvura nyinshi yatumye amazu ababarirwa ku 100 y’Abahamya yuzura amazi kuko amazi yageraga kuri metero 1,5 uvuye ku butaka.

Nubwo nta Muhamya n’umwe wishwe n’uwo mwuzure cyangwa ngo akomereke, abenshi bamaze igihe runaka baravuye mu ngo zabo. Nanone hari amazu bateraniragamo yangijwe n’umwuzure. Abasaza b’itorero bo muri utwo duce bashyizeho gahunda yo guha ibintu by’ibanze abibasiwe n’uwo mwuzure, urugero nk’ibyokurya n’amazi. Nanone abagenzuzi basura amatorero, barimo barasura abibasiwe n’ibyo biza kugira ngo babahumurize bakoresheje Bibiliya. Hashyizweho komite ebyiri z’ubutabazi kugira ngo zirebe ibikenewe.

Uwo mwuzure ntiwigeze utuma abo bavandimwe bareka ibikorwa byabo b’idini, nubwo hari imiryango ikora urugendo rurerure, inyura mu bice byibasiwe n’uwo mwuzure igiye mu materaniro. Umuvandimwe Daniel Purnomo, wo muri komite y’ibiro by’ishami byo muri Indoneziya yaravuze ati: “Nubwo uwo mwuzure wibasiye Jakarta ari wo ukaze ubayeho mu myaka ya vuba aha, ntiwaciye intege abavandimwe bacu, ahubwo watumye babona uburyo bwo gufashanya no kugaragarizanya urukundo.”

Dutegerezanyije amatsiko igihe ibiza bizaba bitakiriho.—Mariko 4:39.