3 GASHYANTARE 2021
INDONEZIYA
Umwuzure ukomeye wibasiye Indoneziya
Aho byabereye
Mu magepfo ya Kalimantan, mu majyaruguru ya Sulawesi no mu majyaruguru ya Moluccas
Ikiza
Muri Mutarama 2021, umwuzure ukomeye n’inkangu byangije ibintu byinshi kandi bituma abantu benshi bakurwa mu byabo
Ingaruka cyagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza bagera kuri 90 babaye bakuwe mu byabo
Ibyangiritse
Amazu 3 yarangiritse bidakomeye
Ibikorwa by’ubutabazi
Abasaza b’amatorero bahise bafasha ababwiriza kuva muri ako gace. Nanone bafashije buri mubwiriza kubona icumbi, ibyokurya n’ibindi by’ibanze akenera
Ababwiriza bo muri ako gace bifatanya mu mirimo yo gusukura no gusana amazu yangiritse
Abagenzuzi b’uturere na bo bakoresha Ijambo ry’Imana bagahumuriza ababwiriza bahuye n’icyo kiza
Imirimo y’ubutabazi yose ikorwa ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Dushimira Yehova ko yaduhaye umuryango w’abavandimwe baba biteguye kudufasha “mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.