Soma ibirimo

28 WERURWE 2019
INDONEZIYA

Umwuzure wibasiye Indoneziya

Umwuzure wibasiye Indoneziya

Ku itariki ya 16 Werurwe 2019, imvura idasanzwe yaguye mu gace k’iburengerazuba bwa Papua muri Indoneziya. Iyo mvura yateje imyuzure, ihitana abantu barenga 100 kandi isenya amazu.

Ibiro by’Abahamya byo muri Indoneziya byagaragaje ko abenshi mu Bahamya baba mu mugi wa Sentani, uherereye mu ntara ya Papua, bagezweho n’icyo kiza. Ikibabaje, ni uko hari Umuhamya wapfuye igihe umwuzure wasenyaga inzu ye. Nanone hari andi mazu y’Abahamya ba Yehova yangiritse cyane. Abahamya barenga 40 bavanywe muri ako gace; ubu bacumbikiwe mu miryango y’abandi Bahamya. Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi. Abahagarariye ibiro by’Abahamya muri icyo gihugu, hamwe n’abagenzuzi basura amatorero yo muri ako gace, basuye Abahamya baho kugira ngo babahumurize. Nanone barimo baragenzura ngo bamenye ibyangiritse kugira ngo barebe icyakorwa.

Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bacu bibasiwe n’icyo kiza. Dutegerezanyije amatsiko igihe Yehova ‘azamira bunguri’ urupfu kandi ‘agahanagura amarira ku maso yose.’—Yesaya 25:8.