Soma ibirimo

Umuryango wa Tunbonat ufite abana birukanwe ku ishuri

30 UKWAKIRA 2019
INDONEZIYA

Urukiko rwo muri Indoneziya rwemeje ko abana bafite uburenganzira mu by’idini

Urukiko rwo muri Indoneziya rwemeje ko abana bafite uburenganzira mu by’idini

Ku itariki ya 8 Kanama 2019, urukiko rwo mu mugi wa Samarinda rwarenganuye abana batatu b’Abahamya bari barirukanwe ku ishuri bazira ko banze kuramutsa ibendera no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Urwo rukiko rwemeje ko abo bana batatu basubizwa mu ishuri. Uwo mwanzuro uvuga ko ababyeyi bo muri Indoneziya bafite uburenganzira bwo kwigisha abana babo imyizerere y’idini ryabo kandi ko abana batagomba guhanwa bazira gukurikiza ibyo ababyeyi babigishije.

Yonatan ufite imyaka 7, Yosua ufite imyaka 10 na Maria Tunbonat ufite imyaka 12 birukanwe ku ishuri mu kwezi k’Ukuboza 2018. Icyakora urukiko rwemeje ko iyo abana batifatanya mu minsi mikuru y’igihugu baba batarenze ku Itegekonshinga cyangwa irindi tegeko iryo ari ryo ryose. Ibyo kandi nta bwo uri ugusuzugura ibirango by’igihugu cyangwa gutatira uburere mbonera gihugu.

Tunejejwe n’uko urwo rukiko rwafashe umwanzuro wubahiriza uburenganzira abana bafite mu by’idini kandi ukabemerera gukomeza amasomo yabo. Twiringiye ko uwo mwanzuro uzagirira akamaro n’abandi banyeshuri b’Abahamya bo muri Indoneziya nibahura n’ibibazo nk’ibyo.