2 UKWAKIRA 2018
INDONEZIYA
Umutingito n’inkubi y’umuyaga byibasiye ikirwa cya Sulawesi muri Indoneziya
Ku wa Gatanu tariki ya 28 Nzeri, umutingito ukaze wari uri ku gipimo cya 7.5 wibasiye ikirwa cyo muri Indoneziya kitwa Sulawesi. Uwo mutingito wahise ukurikirwa n’inkubi y’umuyaga ikaze wahitanye abantu 1300 kandi abenshi muri bo bari abo mugi wa Palu.
Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Indoneziya biri mu mugi wa Jakarta byatangaje ko Abahamya 80 bose batuye muri ako gace kibasiwe n’uwo mutingito babajijwe uko bamerewe. Abahamya bake ni bo bakomeretse kandi bakaba bari bakeneye kujya kwa muganga. Inzu y’Umuhamya umwe ni yo yasenyutse burundu kandi hari n’izindi z’Abahamya zangiritse cyane. Inzu Abahamya bo mu mugi wa Palu bakoreragamo amateraniro na yo yarangiritse.
Ibiro Bishinzwe Ubutabazi bikorera ku biro by’ishami birimo birakorana n’umugenzuzi wo mu karere kabayemo uwo mutingito hamwe n’amatorero ari hafi aho, kugira ngo imirimo y’ubutabazi igende neza. Nanone ibiro by’ishami byashyizeho gahunda y’uko Abahamya bo mu matorero atatu baha bagenzi babo bo mu mugi wa Palu ibyokurya, amazi n’ibindi bintu by’ibanze bakeneye. Abasaza b’itorero bo muri ako gace barimo barahumuriza Abahamya bibasiwe n’ibyo biza kandi bakabafasha kubona ibyo bakeneye. Umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami, uhagarariye Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi bwo muri icyo gihugu hamwe n’umugenzuzi w’akarere na bo bazasura Abahamya bo muri ako gace kugira ngo babahumurize.
Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bo muri Indoneziya kugira ngo Yehova akomeze ababere ‘ubuhungiro n’imbaraga’ muri ibyo bihe by’amakuba barimo.—Zaburi 46:1.