Soma ibirimo

Uturutse ibumoso ujya iburyo : Umuvandimwe Vladimir Maladyka; Umuvandimwe Vladimir Sakada n’umugore we, Svetlana; Umuvandimwe Yevgeniy Zhukov

9 GICURASI 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAFUNZWE | Yehova yafashije imiryango yo muri Crimea kwihangana

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAFUNZWE | Yehova yafashije imiryango yo muri Crimea kwihangana

Ku itariki ya 6 Ukwakira 2022, urukiko rw’akarere ka Nakhimovskiy ruherereye mu gace ka Sevastopol rwahamije icyaha umuvandimwe Vladimir Maladyka, Vladimir Sakada na Vevgeniy Zhukov. Bose bakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu. Igihano bahawe cyahise cyubahirizwa.

Uko ibintu byakurikiranye

  1. Ku itariki ya 1 Ukwakira 2020

    Abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi, bagabye ibitero ku mazu y’imiryango umunani yo muri Sevastopol, harimo uwa Maladyka, uwa Sakada n’uwa Zhukov. Igihe basakaga inzu ya Maladyka, bahasanze ipaki y’amata y’ifu. Bavuze ko babafatanye ibiyobyabwenge maze bajyana uwo muvandimwe n’umugore we Nataliya mu kigo kita ku barwayi bo mu mutwe kugira ngo babasuzume. Nataliya baje kumufungura mu ijoro ry’uwo munsi. Umuvandimwe Maladyka, Sakada na Zhukov, bafunzwe byagateganyo. Ku munsi ukurikiyeho bimuriwe mu kindi kigo

  2. Ku itariki ya 23 Werurwe 2021

    Umuvandimwe Sakada yavanywe muri icyo kigo afungirwa mu rugo. Bamwambitse utuntu tugaragaza aho ari kandi bamubujije gukoresha interinete na terefone kandi bamubuza kuvugana n’abandi bavandimwe bahuje ibyaha

  3. Ku itariki ya 30 Werurwe 2021

    Umuvandimwe Maladyka yavanywe muri cya kigo afungirwa iwe mu rugo

  4. Ku itariki ya 17 Gicurasi 2021

    Umuvandimwe Zhukov yavanywe muri cya kigo yari afungiyemo nyuma y’amezi arenga arindwi maze afungirwa mu rugo

  5. Ku itariki 30 Nzeri 2021

    Urubanza rwaratangiye

Icyo twamuvugaho

Twiringiye Yehova azakomeza gufasha abo bavandimwe hamwe n’abandi batotezwa bo muri Crimea.—1 Abatesalonike 3:12, 13.