Soma ibirimo

Ibumoso: Umuvandimwe Yuriy Gerashchenko n’umugore we Irina. Iburyo: Umuvandimwe Sergey Parfenovich n’umugore we Marina

9 MUTARAMA 2024| YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 3 NYAKANGA 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Biyemeje kwiringira Yehova

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Biyemeje kwiringira Yehova

Ku itariki ya 1 Nyakanga 2024, urukiko rw’akarere ka Krasnogvardeyskiy rwo muri Crimea rwahamije icyaha umuvandimwe Yuriy Gerashchenko na Sergey Parfenovich. Buri umwe yakatiwe imyaka itandatu y’igifungo gisubitse kandi ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Tuzi neza ko Yehova azakomeza gufasha Yuriy na Sergey, ndetse n’abandi bose babaye indahemuka, ‘akabahisha mu mababa ye.’—Zaburi 17:7, 8.

Uko ibintu byakurikiranye

  1. Ku itariki ya 19 Nzeri 2022

    Urubanza rwa Sergey rwaratangiye

  2. Ku itariki ya 28 Nzeri 2022

    Abapolisi basatse inzu ya Sergey n’andi mazu y’abavandimwe, kandi yajyanywe gufungwa by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 30 Nzeri 2022

    Sergey yajyanywe muri gereza

  4. Ku itariki ya 15 Ugushyingo 2022

    Sergey yavanywe muri gereza afungirwa mu rugo

  5. Ku itariki ya 22 Werurwe 2023

    Urubanza rwa Yuriy rwaratangiye. Yarafashwe, bamuhata ibibazo kandi arafungwa

  6. Ku itariki ya 24 Werurwe 2023

    Yuriy yavanywe muri gereza afungirwa mu rugo

  7. Ku itariki ya 12 Nyakanga 2023

    Sergey na Yuriy ntiyari agifunze ariko ntiyari yemerewe gukora ingendo

  8. Ku itariki ya 28 Nyakanga 2023

    Ni bwo urubanza rwatangiye. Umushinjacyaha yavuze ko Sergey na Yuriy bashinjwa ibyaha kubera ko “bifatanyije mu bikorwa by’Abahamya by’urugomo n’iterabwoba.” Kubera ko nta bimenyetso bibahamya icyaha, yongeye gusaba ko bafungirwa mu rugo ku nshuro ya kabiri