23 MUTARAMA 2024 | YAHUJWE N’IGIHE, TARIKI YA 18 Mata 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE MAKSIM YAHAMIJWE ICYAHA | “Ibintu byose birashoboka ku muntu ufite ukwizera”
Ku itariki ya 16 Mata 2024, urukiko rw’akarere ka Nakhimovskiy, mu mujyi wa Sevastopol rwahamije icyaha umuvandimwe Maksim Zinchenko kandi rumuha igihano cyo kumara imyaka ibiri akora imirimo y’agahato. Azashyirwa muri gereza kandi akorere imirimo mu gace azoherezwamo.
Icyo twamuvugaho
Twiringiye ko Yehova azagororera abantu bose bafite ubutwari no kwihangana nk’ibyagaragajwe na Maksim, kimwe n’abandi bakomeje gukora ibyo ashaka.—Abaheburayo 10:35, 36.
Uko ibintu byakurikiranye
Ku itarik ya 17 Gicurasi 2023
Urukiko rwamushinje ko yifatanya n’umuryango ukora ibikorwa by’ubutagondwa
Ku itariki ya 22 Gicurasi 2023
Abashinzwe umutekano basatse inzu yabo. Bahase ibibazo Maksim na Karina. Maksim bagiye kumufunga
Ku itariki ya 24 Gicurasi 2023
Maksim yarafunguwe ariko ntiyari yemerewe kuva mu rugo
Ku itariki ya 12 Nyakanga 2023
Urubanza rwaratangiye