27 NZERI 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 22 WERURWE 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE
AMAKURU MASHYA—UMWANZURO W’URUBANZA UZASUBIRWAMO | Yehova yafashije abavandimwe ntibacika intege
Ku itariki ya 21 WERURWE 2024, urukiko rw’ikirenga rwo muri Crimea rwasheshe icyemezo cyari cyarafatiwe umuvandimwe Taras Kuzo n’umugore we, mushiki wacu Darya Kuzo, umuvandimwe Sergey Lyulin n’umuvandimwe Petr Zhiltsov. Abo bavandimwe bahise barekurwa. Urubanza rwabo ruzasubizwa mu rukiko rw’umujyi wa Yalta ruherereye muri Crimea kugira ngo bongere kuburanishwa.
Ku itariki ya 27 Gashyantare 2023, urukiko rwo mu mujyi wa Yalta muri Crimea rwahamije icyaha umuvandimwe Taras Kuzo n’umugore we Darya Kuzo, Sergey Lyulin na Petr Zhiltsov. Darya yakatiwe imyaka itatu isubitse. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza. Taras yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’igice. Sergey na Petr buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’ukwezi kumwe. Abavandimwe batatu bahise bajyanwa muri gereza bakiva mu rukiko.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 4 Werurwe 2021
Ni bwo batangiye gukurikirana Taras, yashinjwaga ko yashinze umuryango ushyigikiye ubutagondwa
Ku itariki ya 11 Werurwe 2021
Abantu bateye amazu ane y’Abahamya ba Yehova harimo n’inzu ya Kuzo n’iya Sergey. Taras yafunzwe by’agateganyo
Ku itariki ya 12 Werurwe 2021
Taras yararekuwe ariko afungishwa ijisho. Ntiyari yemerewe kubana n’abagize umuryango we
Ku itariki ya 29 Nyakanga 2021
Ni bwo Darya, Petr na Sergey batangiye gukurikiranwa mu rukiko. Petr bamujyanye kumufunga by’agateganyo
Ku itariki ya 30 Nyakanga 2021
Ibirego byombi byahurijwe hamwe. Petr yavuye muri gereza ajya gufungishwa ijisho
Ku itariki 10 Kanama 2021
Sergey yarafashwe bamujyana kumufunga by’agateganyo ku birometero bigera kuri 800. Muri urwo rugendo rw’amasaha 16, amaboko ye yari aziritse ku munyururu wari hejuru y’umutwe na ho amaguru aziritse ku ntebe
Ku itariki ya 1 Werurwe 2022
Sergey yarafunguwe avanwa muri gereza, afungishwa ijisho
Ku itariki 4 ya Mata 2022
Ni bwo urubanza rwatangiye
Ku itariki ya 11 Nyakanga 2022
Bategetse ko Petr, Sergey na Taras batakomeza gufungishwa ijisho ahubwo babuzwa kuva mu gace batuyemo
Icyo twabavugaho
Abagaragu ba Yehova b’indahemuka, baba bafunzwe by’agateganyo cyangwa barakatiwe igifungo cyangwa se bafungishijwe ijisho, bashobora kumva ‘batsikamiwe ku buryo badashobora kwinyagambura.’ Ariko Yehova ntazigera atererana abatotezwa bazira izina rye.—2 Abakorinto 4:8, 9.