Soma ibirimo

Mushiki wacu Fumiko Takehara n’umuhungu we Naoki, barimo barasuzuma amakuru ya JW muri gahunda yabo y’iby’umwuka

8 WERURWE 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Ababyeyi bakoresha amakuru ya JW bagafasha abana babo guhangana n’ibitotezo

Ababyeyi bakoresha amakuru ya JW bagafasha abana babo guhangana n’ibitotezo

Ababyeyi benshi b’Abahamya ba Yehova bakoresha amakuru yo kuri JW bagafasha abana babo kugira ubutwari bwo guhangana n’ibitotezo.

Mushiki wacu wo mu Buyapani witwa Fumiko Takehara n’umuhungu we Naoki ufite imyaka 12, bakunda gusoma amakuru ya JW bakayaganiraho. Nanone bacapa amafoto y’abavandimwe na bashiki bacu bavugwa muri ayo makuru maze bakayamanika ku rukuta. Fumiko yaravuze ati: “Mu masengesho yacu tuvuga amazina ya buri wese muri bo. Twumva twizeye ko Yehova akomeza kubafasha bakagira ibyishimo nubwo bafunzwe. Iyo turebye amafoto yabo, twibonera ko bishimye. Urugero rwabo rufasha umuhungu wange gukomeza kubera Yehova indahemuka ku ishuri.”

Umuryango wa Zannou bakoresha amakuru ya JW bitegura kubwirizanya ubutwari

Umuvandimwe ufite abana babiri, witwa Kilanko Zannou wo muri Kote Divuwari yaravuze ati: “Buri munsi ndeba amakuru mashya yasohotse kuri jw.org.” Akenshi Kilanko akoresha ayo makuru muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Yabonye ko abagize umuryango we, harimo n’umuhungu we w’imyaka irindwi witwa Matthias, bigira byinshi ku bavandimwe bacu bagira ubutwari bakihanganira ibitotezo.

Matthias yatinyaga kubwiriza abanyeshuri bigana. Kilanko yaravuze ati: “Igihe twari turangije gahunda y’iby’umwuka, Matthias yavuze yishimye ati: ‘Sinzongera gutinya kubwiriza.’”

Umuvandimwe witwa Holmes Simatupang wo muri Indoneziya, yasomeye hamwe n’abana be inkuru ebyiri zivuga iby’abana b’Abahamya bo muri Indoneziya birukanywe ku ishuri kubera ko banze kuramutsa ibendera.

Umuryango wa Simatupang barimo baraganira ku makuru ya JW avuga iby’abana babaye indahemuka ku ishuri

Simatupang yaravuze ati: “Icyo kigeragezo ni cyo abana bacu babiri bahanganye na cyo ku ishuri. Abarimu n’abandi banyeshuri bahora babahatira kuramutsa ibendera, kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu no kwifatanya mu bikorwa by’idini. Kubera ibyo byose, rimwe na rimwe abana bacu batinya kujya ku ishuri.”

Holmes yakomeje agira ati: “Tumaze kuganira kuri izo ngingo ebyiri muri gahunda y’iby’umwuka, abana bacu bagize ubutwari bwo gusobanurira abandi impamvu bataramutsa ibendera. Ntibagihangayikishijwe n’uko bakwirukanwa ku ishuri.”

Mushiki wacu wo muri Burezili witwa Lady Nery Passos yaravuze ati: “Igihe umuhungu wacu Pedro, yari afite imyaka itanu gusa, yahuye n’ikigeragezo cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko ku ishuri.” Kugira ngo uwo mushiki wacu afashe umuhungu we, yatekereje ku nkuru z’abavandimwe na bashiki bacu bavugwa mu makuru ya JW, bagize icyo bakora ngo bitegure ibigeragezo. Yaravuze ati: “Muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango dukina ibintu bishobora kumubaho, bikamufasha kumenya icyo yakora mu gihe ku ishuri habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.” Iyo myitozo yafashije Pedro kumenya uko yasobanura ibyo yizera.

Passos n’umugore we bakoresha amakuru ya JW bakigisha umuhungu wabo gusobanura ibyo bizera

Amakuru ya JW atwibutsa ukuntu Yehova yita ku bagaragu be b’indahemuka kandi akabakomeza. Dufite ibimenyetso bifatika bitwemeza ko niduhura n’ibigeragezo tuzakomeza “kuzura ibyishimo n’umwuka wera.”—Ibyakozwe 13:50-52.