Soma ibirimo

Emilia wo mu Busuwisi

15 MATA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova bakiri bato babonye uburyo bushya bwo kubwiriza muri iki gihe k’icyorezo

Abahamya ba Yehova bakiri bato babonye uburyo bushya bwo kubwiriza muri iki gihe k’icyorezo

Abahamya bakiri bato bo hirya no hino ku isi biyemeje gukomeza gukorera Imana, bashaka uburyo bushya bwo kubwiriza no gutera inkunga bagenzi babo bahuje ukwizera, muri iki gihe k’icyorezo cya Koronavirusi.

Muri Nouvelle Zélande, abantu bashyiraga ibikinisho, ibipupe n’ibishushanyo ku madirishya, kugira ngo abana nibahanyura babibone. Abakiri bato bo mu matorero anyuranye baboneyeho uburyo bwo kubwiriza, maze bakora ibyapa biriho Sofiya na Kalebu, maze bakandikaho ngo: “Ndeba kuri jw.org.”

Muri Nouvelle Zélande bashyize amashusho ya Sofiya na Kalebu ku madirishya

Emilia w’imyaka ikenda, aba mu Busuwisi kandi arwaye indwara inegekaza abasirikare barinda umubiri. Yandikiye abantu baba mu kigo cy’abageze mu za bukuru, ubu batemerewe gusurwa. Muri ayo mabaruwa, Emilia yanashushanyaga Nowa n’inkuge. Yabasobanuriraga ko Nowa n’umuryango we na bo bigeze kuguma mu rugo, kandi ko byabakijije. Yashishikarizaga ababa muri icyo kigo “kwigana Nowa bakaguma mu rugo.” Emilia yifuza kuzabasura iki cyorezo nikirangira.

Hari abantu bishimiye amabaruwa ya Emilia baramusubiza, na we yongera kubandikira. Hari umunyamakuru wumvise ibyo Emilia yakoraga, maze abyandika mu kinyamakuru.

Umuryango wa Kempf muri Kanada

Hari abana babiri bava inda imwe, umwe yitwa Peyton, undi akitwa Ella Kempf, batuye muri Ontario muri Kanada, na bo bakomeza gushyikirana n’abagize itorero muri iki gihe k’icyorezo. Se Jared, yaravuze ati: “Igihe twari mu mugoroba w’iby’umwuka, abana bacu badufashije gukora urutonde rw’abantu twagombaga kuvugisha.” Nyina witwa Jessica, yongeyeho ati: “Twifuza kwigisha abakobwa bacu ko bagomba kwereka abavandimwe na bashiki bacu hamwe n’abagize umuryango n’inshuti ko tutabibagiwe.”

Stella wo muri Amerika

Stella w’imyaka ikenda na nyina batuye muri Kolorado muri Amerika, na bo biyemeje kuvugisha Abahamya bagenzi babo bo mu itorero ryabo bageze mu za bukuru. Bakoze urutonde rwabo maze bagenda babahamagara umwe umwe.

Hari abavandimwe babiri, Jonathan w’imyaka 12 na Sean McKampson w’imyaka 15, bo n’ababyeyi babo baterana mu itorero ry’Igishinwa muri Arizona. Buri gitondo mbere y’amasomo, babwiriza bakoresheje amabaruwa, bandikira abantu mu Gishinwa. Ibyo bibatwara imbaraga n’igihe kubera ko bataramenya neza urwo rurimi, ariko biyemeje kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu bavuga Igishinwa.

Jonathan na Sean bo muri Amerika

Abana batandatu bafite imyaka iri hagati ya 2 na 15, bajyaga bajyana na nyina n’undi mushiki wacu w’umupayiniya gusura ikigo cy’abageze mu za bukuru giherereye mu burengerazuba bwa Mishiga. Icyakora iki cyorezo cya Koronavirusi cyatumye abategetsi babuzanya gusura icyo kigo. Ubu ababyeyi boherereza ababa muri icyo kigo videwo z’abo bana baririmba indirimbo z’Ubwami cyangwa basoma imirongo yo muri Bibiliya. Hari umukozi wo muri icyo kigo, wabwiye se w’abo bana ko hari videwo yahumurije umuntu uba muri icyo kigo wari wihebye amaze kureba amakuru yavugaga iby’abantu bapfaga bazize Koronavirusi.

Twiringiye rwose ko Yehova yishimira ibyo abo babwiriza bakiri bato bakora bagaragariza abandi urukundo, kandi bakamusingiza bashaka ubundi buryo bwo kubwiriza.—Zaburi 148:12, 13.