Soma ibirimo

30 UKUBOZA 2019
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova bakomeje gutabara bagenzi babo bibasiwe n’ibiza

Abahamya ba Yehova bakomeje gutabara bagenzi babo bibasiwe n’ibiza

Igihe umuyaga uvanze n’imvura byibasiraga amagepfo y’uburasirazuba bwa Afurika muri Werurwe 2019, ibiro by’ishami bya Malawi, Mozambike n’ibya Zimbabwe byahise bishyiraho Komite 14 z’Ubutabazi zo kugoboka Abahamya baho. Kugeza ubu, muri ibyo bihugu uko ari bitatu, amazu y’Abahamya arenga 650 ku 1.434 yari yangiritse, amaze gusanwa andi arubakwa. Mu mazu 29 y’Ubwami yari yangiritse, agera ku 8 amaze kubakwa, na ho andi 10 yarasanwe.

Mu myaka itatu ishize, abavandimwe na bashiki bacu basaga 3.500 bagize uruhare mu bikorwa by’ubutabazi. Bamwe muri bo bazaga baturutse kure cyane, mu bihugu bya Afurika, abandi baturutse muri Burezili, mu Bufaransa, mu Butaliyani no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abafite ubuhanga bwihariye mu bintu bimwe na bimwe, bagiye batoza Abahamya bo muri ibyo bihugu ubwubatsi n’ububaji.

Ikipi y’abubatsi muri Malawi bari imbere y’inzu barimo bubaka

Muri Mozambike, imvura yibasiye agace ka Manica na Sofala, ku buryo amazi yarengeye ubuso bungana na 70 bw’aho bahinga. Komite Ishinzwe Ubutabazi yatanze toni zigera kuri 430 z’ibyokurya. Izo mfashanyo zari zigizwe n’ifu y’ibigori, ibishyimbo, amavuta, umunyu n’isukari; ibyo akaba ari ibyokurya by’ibanze byo muri ako gace. Nanone babahaye toni eshanu z’imbuto zo guhinga, harimo inyanya, ibigori n’umuceri.

Biteganyijwe ko ibikorwa by’ubutabazi byo muri Malawi bizarangira muri Gashyantare 2020, ibyo muri Mozambike birangire muri Mutarama 2020, n’aho ibyo muri Zimbabwe byarangiye muri Nzeri 2019. Ibyo bikorwa by’ubutabazi byose bizatwara hafi miriyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvandimwe Trent Edson, wo muri komite y’ibiro by’ishami bya Zimbabwe, wari uhagarariye Imirimo y’Ibikorwa by’Ubutabazi yagize ati: “ Abavandimwe na bashiki bacu bongeye kubakirwa amazu, barishimye rwose. Mbega ukuntu biteye ibyishimo kubona ukuntu abavandimwe baturutse hirya no hino bari biteguye gufasha! Kandi ibyo byabaye ubuhamya bukomeye.”

Twebwe n’abavandimwe na bashiki bacu basaga ibihumbi 10.000 bagezweho n’ingaruka z’ibiza byibasiye amagepfo y’uburasirazuba bwa Afurika, turashimira Yehova kuko yatumye bagenzi bacu bagaragaza urukundo rwa kivandimwe “mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

 

Abakora mu kipi y’ubutabazi bongera kubaka inzu ya Welosi Mbendera n’umugore we Esinala, bo mu itorero rya Nkolong’onjo muri Malawi

Umuvandimwe Nehemiah Tigere n’umugore we, Fatima Sengami Tigere, bahagaze imbere y’inzu bari bamaze kubakirwa muri Zimbabwe

Umuvandimwe Jabu na Augustine Kamadzi, abagenzuzi b’uturere, basuye umuryango utuye Nchalo muri Malawi, kugira ngo bawuhumurize kuko inzu yabo yari yasenyutse

Abavandimwe barimo bapakurura imifuka y’ibigori yo gufasha abavandimwe mu gace ka Chimoio muri Mozambike

Abavandimwe bagiye kwambuka uruzi rwa Shire batwaye imfashanyo zo gufasha bagenzi babo bari muri Mozambike hafi y’umupaka

Abavandimwe na bashiki bacu batwaye imfashanyo bahawe na bagenzi babo bo muri Malawi, bazijyanye ku Nzu y’Ubwami iri mu gace ka Tengani muri Mozambike

Abavandimwe na bashiki bacu bafata imfashanyo ku Nzu y’Ubwami yo mu gace ka Tengani, muri Mozambike