Soma ibirimo

Kuva ku itariki ya 1 Mata 2022, nyuma y’imyaka ibiri, Abahamya ba Yehova bongeye guteranira ku Mazu y’Ubwami

4 MATA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova basubukuye amateraniro akorwa imbonankubone

Abahamya ba Yehova basubukuye amateraniro akorwa imbonankubone

Kuva ku itariki ya mbere ya 1 Mata 2022, Abahamya ba Yehova basubukuye amateraniro akorwa imbonankubone. Imihangayiko abavandimwe na bashiki bacu bari bafite yasimbuwe n’ibitwenge, amarira y’ibyishimo no kuririmbana ibyishimo indirimbo z’Ubwami.

Kuri bamwe bwari ubwa mbere bageze ku Nzu y’Ubwami.

Umuvandimwe wo muri Polonye witwa Krzysztof Hoszowski yaravuze ati: “Bwari ubwa mbere nteranye imbonankubone ku Nzu y’Ubwami. Nize Bibiliya nkoresheje ikoranabuhanga rya videwo kandi igihe nabatizwaga umubatizo abantu bawukurikiraniye kuri Zoom. Nari nzi uko amateraniro akorwa imbonankubone aba ameze kuko nari naragiye mbona videwo z’uko yakorwaga. Nashimishijwe cyane n’ukuntu abavandimwe bakundana, bishimye kandi bitanagaho.”

Muri Werurwe 2020, igihe iki cyorezo cyatangiraga gukwira hirya no hino ku isi Abahamya ba Yehova bahise batangira gukora amateraniro bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Abatazashobora kujya mu materaniro aba imbonankubone bazakomeza kuyakurikiranira ku ikoranabuhanga.

Umuvandimwe Neil Campbell wo mu gace ka Edinburgh muri Ekose yaravuze ati: “Igihe umuzika watangiraga maze natwe tugatangira kuririmba nasabwe n’ibyishimo byo kongera guhura n’abavandimwe na bashiki bacu muri iyi myaka ibiri ishize.”

Dushimira Yehova kuba yaraduhaye imigisha tugasubukura amateraniro akorwa imbonankubone.—Zaburi 84:10.

 

Angola

Arumeniya

Ositaraliya

Repubulika ya Tchèque

Ekwateri

U Budage

U Bugiriki

Gineya

U Buyapani

Kazakisitani

Malawi

U Buholandi

Filipine

Romania

Ekose

Koreya y’Epfo

Esipanye

Sudani y’Epfo

Tayilandi