Soma ibirimo

Ibumoso ugana iburyo: Ababwiriza bo mu Budage, Megizike na Afurika y’Epfo

14 NZERI 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova basubukuye umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu

Abahamya ba Yehova basubukuye umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bari bategerezanyije amatsiko tariki ya 1 Nzeri 2022, kubera ko ari bwo bagombaga gusubukura umurimo bazwiho cyane wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Nanone muri uko kwezi kwa Nzeri hari gahunda yihariye ishishikaje yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bishimiye kongera gukora uwo murimo bakunda kandi bari bamenyereye. Naho abandi bo bizaba ari ubwa mbere basuye abaturanyi babo imbonankubone, kugira ngo babagezeho ubutumwa bwo muri Bibiliya. Zimwe mu nkuru z’ibyabaye hirya no hino ku isi zikurikira, ziratwereka ukuntu umwaka w’umurimo wa 2023 watangiye mu buryo bushimishije.

Mu Budage

Ku itariki ya 2 Nzeri 2022, Nicole na Tina, bashiki bacu babiri bo mu mujyi wa Petershagen mu ntara ya North Rhine-Westphalia, barimo babwiriza ku nzu n’inzu muri etaje ariko babuze abantu. Ariko igihe bari batashye bumvise umugore abahamagara. Yabasobanuriye ko igihe bakomangaga bitamukundiye guhita aza kubakingurira, yahise abasaba ko bagaruka bakaganira kuri Bibiliya. Igihe abo bashiki bacu binjiraga mu nzu y’uwo mugore, babonye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ku meza. Uwo mugore yabasobanuriye ko iyo Bibiliya yayibonye igihe yabaga mu Butaliyani hakaba hari hashize imyaka itatu. Yari yarabuze Abahamya ba Yehova kuko yimukiye mu Budage mbere y’icyorezo. Abo bashiki bacu bamuhaye nimero za telefone kandi bamutumira mu materaniro. Nyuma y’iminsi ibiri, uwo mugore n’abana be babiri baje mu materaniro. Hashyizweho gahunda yo kwigisha Bibiliya uwo mugore..

Gwatemala

Manuel na Karol Gastelum, ni abapayiniya ba bwite bakorera mu ifasi ikoresha ururimi rw’Ikimamu. Bahuye n’umugore abatumira kuza kumusura iwe mu rugo. Uwo mugore ntiyari azi ko Imana ifite izina, ubwo rero batangiye kumwigisha isomo rya 4 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka ryose rifite umutwe uvuga ngo: “Imana y’ukuri ni iyihe?” Igihe basomaga umurongo wo muri Yesaya 42:8, uwo mugore yatangajwe no kubona izina ry’Imana muri Bibiliya ye.

Yatangiye kurira maze avuga ko noneho asobanukiwe ko kuba atunze Bibiliya bidahagije ahubwo ko agomba no kuyiga akamenya ibyo ivuga kandi akabikurikiza. Basoje iryo somo, yishimiye ibyo bari bamaze kwiga. Yavuze ko ibyo amaze kwiga ari bubibwire umugabo we. Manuel na Karol bashyizeho gahunda yo gukomeza kuganira n’uwo mugore kuri Bibiliya.

Ubuyapani

Igihe umuvandimwe Nukamori n’umugore we babwirizaga mu mujyi wa Yokohama, hari urugo bagezeho maze bakoresha telefone yo ku muryango. Bumvise umugore wari muri urwo rugo abasuhuza akoresheje iyo telefone. Baramwibwiye bamusobanurira ko ari Abahamya ba Yehova. Uwo mugore yabasabye ko bategereza gato. Hashize umwanya, yarafunguye maze arababwira ati: “Maze igihe ntegereje ko Abahamya ba Yehova baza kunsura.”

Uwo mugore yabasobanuriye ko yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova akiri mu mujyi wa Nagasaki. Noneho mu gihe cy’icyorezo yimukira mu mujyi wa Yokohama, anakomeza kwiga Bibiliya akoresheje Zoom. Mu ntangiriro z’icyo cyumweru, uwamwigishaga Bibiliya yaramubwiye ati: “Byanze bikunze Abahamya ba Yehova bazakugeraho kuko mu kwezi kwa cyenda hari gahunda yihariye. Uzabasabe kukwigisha Bibiliya imbonankubone.” Uwo mugore yarishimye atangazwa n’uko bamugezeho bidatinze. Yababwiye ko yifuza no kujya mu materaniro kandi bashyizeho gahunda yo kugaruka kumwigisha.

Ababwiriza bo mu Buyapani babwiriza ku nzu n’inzu

Megizike

Hari umugabo n’umugore basabye umugore ko bamwigisha Bibiliya, uwo mugore yababwiye ko yigeze kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova kandi ko yamaze imyaka myinshi aterana. Yari amaze igihe atabonana n’Abahamya ba Yehova kandi yagize isoni zo kongera kubashaka kuko yabagaho mu buryo bunyuranye n’ibyo Bibiliya yigisha. Amaze kubabwira atyo yararize cyane. Bamusomeye amagambo yo muri Zaburi 10:17 kandi bamusobanurira ko Yehova atigeze amwibagirwa. Nanone bamushimiye kuba afite icyifuzo cyiza cyo kubaho akurikiza amahame y’Imana. Uwo mugore yemeye kongera kwiga Bibiliya kandi yababwiye ko n’umuhungu we ufite imyaka 16 yifuza kumenya byinshi kuri Bibiliya.

Umunsi ukurikiyeho baragarutse basanga uwo mugore n’umuhungu we babategereje. Bamaze kwiga isomo rya 1 ryo mu gatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, babatumiye mu materaniro yo mu mpera z’icyumweru kandi baraje. Bombi biyemeje gukomeza kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro.

Puerto Riko

Umugabo n’umugore bo muri Puerto Riko baha umugore agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose

Umunsi wa mbere Ramon yasubiye kubwiriza ku nzu n’inzu, yasengaga asaba ko yabona umuntu agezaho ubutumwa bwiza. Igihe yakomangaga ku nzu ya mbere, umugore yafunguye umuryango maze ararunguruka. Ramon yaramusuhuje maze aramwibwira. Atararangiza kumwibwira, uwo mugore yaramubwiye ati: “Ntushobora kwiyumvisha ukuntu nari maze igihe mbategereje. Maze igihe nsenga nsaba ko mwazaza mugakomanga iwanjye muje kunsura.”

Uwo mugore yamusobanuriye ko hari hashize imyaka ahuye n’Abahamya ba Yehova kandi ko yigeze kujya mu materaniro. Ariko ko nyuma yaje kwimuka akaburana n’ Abahamya ba Yehova. Ramon yamusobanuriye ko kubera icyorezo umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu wari warahagaritswe. Nyuma Ramon yamusomeye muri Zaburi 37:29 kandi amusobanurira ko tugira gahunda yo kwigisha abantu Bibiliya. Uwo mugore yarabyemeye, nuko Ramon amuhuza na mushiki wacu uzakomeza kumusura.

Nyuma yaho Ramon yaravuze ati: “Nzi neza ko Yehova n’abamarayika batuyobora mu murimo wo kubwiriza, tukabona abifuza gutega amatwi.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Mushiki wacu Katelyn Thompson yasuye urugo rwo mu mugi wa Kentucky, yabonye ko ku gasanduku k’amabaruwa ko muri urwo rugo handitseho imirongo yo muri Bibiliya n’icyapa kiri mu busitani kivuga ngo “Yesu aragukunda.” Igihe Katelyn yakomangaga ku muryango, umugore yaramwikirije. Katelyn yibwiye uwo mugore maze amusobanurira ko kubera icyorezo cya COVID-19, Abahamya wa Yehova batari bagisura abaturanyi babo mu ngo zabo. Nanone yamubwiye ko mu gihe cy’icyorezo Abahamya bandikaga amabaruwa cyangwa bagakoresha telefone kugira ngo bahumurize abandi. Katelyn yabajije uwo mugore amakuru ye n’ay’abagize umuryango. Uwo mugore yamubwiye ko yapfushije papa we mu gihe cy’icyorezo. Yaramubwiye ati: “Nabonye amabaruwa yanyu kandi nizera ko ari Imana yarimo kumpumuriza igihe nari mbikeneye!” Katelyn yamubwiye ko ababajwe n’ibyamubayeho maze yereka uwo mugore, isomo rya 2 ryo mu gatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Basomye imirongo yo muri iryo somo yibanda ku byiringiro by’umuzuko. Uwo mugore yatangiye kurira. Maze abwira Katelyn ko kuri uwo munsi huzuye umwaka papa we apfuye. Bahanye nimero za telefone amwemerera ko azagaruka bakaganira. Nyuma yaho, Katelyn yabonye mesaje ivuye kuri wa mugore yavugaga iti: “Wakoze cyane, rwose uyu munsi nari nkeneye kumva amagambo ahumuriza!”

Nta gushidikanya ko Yehova yahaye umugisha abagaragu be bashyizeho umwete bagasubira kubwiriza ku nzu n’inzu kandi bakanifatanya muri gahunda yihariye. Dutegerezanyije amatsiko ibizava muri iyi gahunda—Yohana 4:35.

 

Bahamasi

Kameruni

Panama

Filipine

Koreya y’Epfo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika