Soma ibirimo

Mu mezi ashize, abantu babarirwa muri miriyoni bahunze Ukraine harimo n’Abahamya ba Yehova barenga 16 000

31 WERURWE 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya bo muri Ukraine bahunze baratubwira uko basize ibintu byose

“Ubucuti dufitanye na Yehova ni cyo kintu k’ingenzi kurusha ibindi”

Abahamya bo muri Ukraine bahunze baratubwira uko basize ibintu byose

Saa kumi n’imwe za mu gitondo, umusaza w’itorero yahamagaye umuvandimwe Femi Durodola n’umugore we Yana. Yana yaravuze ati: “Uwo muvandimwe yaratubwiye ati: ‘Nimwitegure kandi ntimugire ubwoba, ingabo z’u Burusiya zirimo gusatira umugi wa Kiev.’ Icyo gihe natangiye kugira ubwoba.”

Uwo mugabo n’umugore bari bamaze igihe gito bashakanye, bahise babyuka barambara, bateka ikawa, ni na yo ya nyuma banywereye mu nzu yabo. Barangije bafashe isomo ry’umunsi. Iryo somo ryagiraga riti: “Nimukomeza gutuza no kurangwa n’icyizere, ni bwo gusa muzakomera” (Yesaya 30:15). Femi yasenze Yehova cyane. Femi, akomoka muri Nijeriya naho umugore we Yana akomoka muri Ukraine, bafashe ibikapu byabo byo guhungana, basiga ibyo bari batunze byose bahungira mu Buholandi.

Ibyo ni byo byanabaye ku bavandimwe na bashiki bacu benshi bafashe umwanzuro wo guhunga bakava muri Ukraine nyuma y’igitero u Burusiya bwagabye ku itariki ya 24 Gashyantare 2022. Muri Ukraine hari Abahamya ba Yehova bagera ku 130 000. Kugeza ubu, Abahamya ba Yehova bagera ku 36 000 muri icyo gihugu bavuye mu byabo na ho abarenga 16 000 bahungiye mu bindi bihugu. Abenshi basize amazu yabo, akazi n’amatorero yabo. Kubera intambara iri kuba muri Ukraine nta muntu w’igitsina gabo uri mu kigero k’imyaka hagati ya 18 na 66 wemerewe kuva mu gihugu. Icyakora abagabo bafite ubundi bwenegihugu bo bashobora guhunga.

Abarimo guhunga ntibashobora kwitwaza ibintu byinshi, bafata gusa ibintu bike by’ingenzi. Binjira muri gariyamoshi na za bisi kugira ngo bahunge, ariko rimwe na rimwe ntibaba bazi ngo bagiye he. Kubera ko baba biringiye Yehova, barahunga bakava mu migi yibasiwe n’intambara, nubwo baba batazi niba bazagaruka iwabo.

Yana yaravuze ati: “Twasize ibintu byose. Twazanye ibintu bike by’ingenzi. Ibi byanyibukije ko mu by’ukuri ikintu k’ingenzi kurusha ibindi ari ubucuti dufitanye na Yehova.”

Mushiki wacu witwa Lilia Antoniuk yumvaga urusaku rw’intabaza ziburira abantu ngo bihishe n’urw’ibisasu byaturikiraga hafi y’aho atuye mu mugi wa Kyiv. Mu muhanda habaga hari imodoka zirimo gushya n’ibisigazwa by’amazu n’iby’ibiraro byasenyutse.

Lilia n’umukobwa we Oleksandra ufite imyaka 17, bafashe umwanzuro wo guhunga bava mu gihugu. Bamaze iminsi myinshi, bari muri gariyamoshi yerekezaga muri Polonye. Bari bafite ibyokurya bike kandi bamaze amasaha menshi bahagaze. Igihe abo bashiki bacu bari bageze mu mugi wa Przemyśl muri Polonye bumvise batuje.

Lilia yaravuze ati: “Igihe twabonaga abavandimwe bafite icyapa cya JW.ORG twahise twumva ko ibibazo bikemutse.” Abo bashiki bacu bajyanywe ku Nzu y’Ubwami aho bahawe ibyokurya, ibyo kwifubika kandi bararuhuka. Nyuma yaho abavandimwe babajyanye ahantu bari gucumbika.

Lilia wahungiye mu Budage, yaravuze ati: “Twiboneye ko Yehova atwitaho kandi ukwizera kwacu kwarushijeho gukomera. Nshimira Yehova cyane ku bw’urukundo adukunda no kuba yaraduhaye abavandimwe na bashiki bacu, baba biteguye kudufasha mu gihe cy’amakuba.”

Anastasiia Kovalyova

Mushiki wacu Anastasiia Kovalyova yatubwiye ukuntu abasirikare bagabye igitero mu mugi wa Zaporizhzhia bakoresheje indege. Yabonaga umuriro w’ibisasu bikomeye kandi akumva biturika ari mu nzu. Bafashe umwanzuro wo guhunga, kubera urusaku rw’ibisasu byaturikaga buri gihe, rugatuma abana ba musaza we bahahamuka. Abo bana umwe afite imyaka irindwi undi afite itatu. Anastasiia yaravuze ati: “Kubera ko twahunganye ibintu bike cyane, twageze aho tubura imyenda yo kwambara n’ibindi. Ariko abavandimwe baduhaye ibyo twari dukeneye byose. Ndetse baduhaye ibirenze.” Anastasiia, muramukazi we Anya n’abana be, bahungiye mu Budage banyuze muri Polonye.

Anastasiia Shchukina na nyina, Olha Lysenko

Mushiki wacu Anastasiia Shchukina na nyina Olha Lysenko, iyo bumvaga impuruza y’ibisasu bahitaga bifungirana muri kave y’inzu yabo. Hari hato kandi hakonje. Abo bashiki bacu ni abapayiniya bari baraje gufasha mu mugi muto wa Brailiv, muri Vinnytsia Oblast kuko hari hakenewe ababwiriza. Gufata umwanzuro wo guhunga byarabagoye ariko nyuma yaho bimaze gukomera biyemeje guhunga bava muri ako gace. Bafashe ibintu by’ingenzi gusa maze bakora urugendo rw’iminsi ibiri muri gariyamoshi. Olha guhunga ntibyari bimworoheye kuko arakuze, afite imyaka 58 kandi ararwaragurika. Bageze mu mugi wa Rzeszów, muri Polonye saa munani z’ijoro. Anastasiia yaravuze ati: “Abavandimwe na bashiki bacu bari biteguye kutwakira. Nubwo byari mu gicuku, abavandimwe bari badutegereje.” Dushimira cyane Yehova n’abavandimwe bacu.”

Elizabeth na Andrzej Chyba

Umuvandimwe Andrzej Chyba, ukomoka muri Polonye n’umugore we Elizabeth, ukomoka mu Bwongereza hamwe n’abandi batanu, bari bihishe muri kave mu rugo rw’umuvandimwe mu mugi wa Sumy. Bumvaga urusaku rw’indege z’intambara hamwe n’urw’imbunda n’ibisasu bikomeye. Abo bavandimwe bahisemo kureba firimi ishingiye kuri Bibiliya ifite umutwe uvuga ngo: ‘Yehova, ni wowe niringira’. Iyo firimi ivuga inkuru y’umwami Hezekiya n’ibyo yakoze igihe Abashuri bateraga Yerusalemu.

Andrzej wahungiye muri Polonye hamwe n’umugore we baravuze bati: “Abavandimwe batwohererezaga imirongo myinshi idutera inkunga, urugero badusabye gusoma Zaburi ya 27.”

Twizeye ko Yehova azaha umugisha abavandimwe bacu babuze ‘ibyo bari batunze byose’, mu gihe bagitegereje igihe kizaza kitarangwamo intambara.—Abafilipi 3:8.