21 MATA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Abantu babarirwa muri za miriyoni bateraniye hamwe bizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu
Ku itariki ya 15 Mata 2022, Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi hamwe n’abo bari batumiye, bijihije Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Mu mwaka wa 2019, ni bwo abantu baherukaga guteranira hamwe imbonankubone bizihiza uwo munsi wihariye. Muri uyu mwaka, abatarashoboye kwizihiza imbonankubone uwo munsi, bawukurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo.
Kwibuka Urupfu rwa Yesu ni wo munsi mukuru w’ingenzi Abahamya ba Yehova bagira buri mu mwaka. Imyaka ibiri ishize uwo munsi wabaga abantu bari mu ngo zabo bakawukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo, kubera icyorezo cya COVID-19. Mu mwaka wa 2021, abantu barenga miriyoni 21 ni bo bifatanyije mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu.
Bamwe mu baje mu rwibutso ni ubwa mbere bari bateraniye hamwe n’abandi imbonankubone. Urugero: Umuhamya witwa Markensia Remy wo muri Hayiti, ni ubwa mbere yari ateranye urwibutso ku Nzu y’Ubwami. Hashize umwaka umwe Markensia abatijwe. Yaravuze ati: “Nishimiye kuba naje mu rwibutso rwabereye ku Nzu y’Ubwami. Biragoye kuba nabasobanurira ukuntu numva nishimye. Ndumva ndi mu muryango mwiza cyane.”
Twishimira kuba Yehova yaraduhaye umugisha maze urwibutso rw’uyu mwaka rukagenda neza. Nanone turashimira cyane Yehova Imana n’umwana we Yesu Kristo kubera ibikorwa byuje urukundo batugaragarije.—Yohana 3:16.
Arijantina
Boliviya
Burezili
Kamboje
Santarafurika
Ibirwa bya Cook (Rarotonga)
Ekwateri
Indoneziya
Isirayeli
U Buyapani
Kazakisitani
Kosovo
Megizike
Paragwe
Peru
Filipine
Polonye
Rumaniya
Esipanye
Tayiwani
Ukraine
Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Venezuwela