Soma ibirimo

Amazu y’ibiro by’ishami byo mu Bwongereza, aherereye i Chelmsford mu Bwongereza. Agafoto: Umuvandimwe Kenneth Cook Jr., atanga disikuru yo kwegurira Yehova ibiro by’ishami

27 GICURASI 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abashyitsi baturutse mu bihugu birenga 60 baje mu birori byo gutaha ibiro by’ishami byo mu Bwongereza

Abashyitsi baturutse mu bihugu birenga 60 baje mu birori byo gutaha ibiro by’ishami byo mu Bwongereza

Ku itariki ya 18 Gicurasi 2024, umuvandimwe Kenneth Cook Jr. wo mu Nteko Nyobozi, yatanze disikuru yo kwegurira Yehova amazu y’ibiro by’ishami byo mu Bwongereza aherereye i Chelmsford. Abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 1.518 baje mu birori byo gutaha amazu y’ibiro by’ishami byo mu Bwongereza, babikurikiye bari mu mazu ane aberamo ibintu bitandukanye yo ku biro by’ishami. Bamwe mu bagize Inteko Nyobozi n’abavandimwe bafasha muri komite z’Inteko Nyobozi baje muri ibyo birori. Hari abandi bantu bagera ku 10.085 bo muri Irilande no mu Bwongereza, bakurikiye ibyo birori bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo bari ku Mazu y’Amakoraniro no ku bigo biberamo amashuri y’umuryango wacu. Mu bavandimwe na bashiki bacu bagera ku 11.000 bifatanyije mu bwubatsi bw’ibyo biro by’ishami, abarenga 3.000 bakurikiye ibyo birori.

Abavandimwe na bashiki bacu bateze amatwi bitonze disikuru yo kwegurira Yehova ibiro by’ishami mu nzu y’amakoraniro iri mu Burasirazuba bw’agace ka Pennine kari mu mujyi wa Rotherham mu Bwongereza

Umunsi wakurikiyeho, abantu bagera ku 172.834 bishimiye gukurikira gahunda yihariye yo mu buryo bw’umwuka, yakurikiranywe n’amatorero agera ku 1.821 yo mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami byo mu Bwongereza.

Mu cyumweru cyabanjirije icyo beguriyemo Yehova ayo mazu, abashyitsi bari batumiwe bemerewe gusura ayo mazu y’ibiro by’ishami. Hashyizweho imurika ryari rigenewe gufasha abashyitsi kurushaho gusobanukirwa imirimo ikorerwa kuri Beteli igamije gushyigikira Ubwami, mu ifasi y’ibiro by’ishami no ku isi hose. Urugero, Ikipe Ishinzwe ibya Videwo yo mu Karere yaberetse uko bitegura ndetse n’uko bakora filime zishingiye kuri Bibiliya kandi batumira abo bashyitsi kugira ngo baze kureba uko biba bimeze iyo bari gukora filime.

Ibumoso: Mushiki wacu ari gutegura amafunguro. Iburyo: Ikipe Ishinzwe ibya Videwo yo mu Karere iri kwerekana uko filime z’umuryango wacu zikorwa

Abavandimwe na bashiki bacu bari kureba umwiburungushure witiriwe Kuro igihe barimo basura inzu ndangamurange y’i Londres mu Bwongereza

Nanone mu bindi bintu byari biteganyijwe icyo gihe, abavandimwe na bashiki bacu benshi bishimiye ahandi hantu basuye hanze ya Beteli. Urugero, nk’ahantu havugwa mu mateka hari mu mujyi wa London no mu ntara ya Kent kugira ngo bamenye byinshi ku mateka ya Bibiliya ajyaniranye n’igihugu cy’u Bwongereza.

Umuvandimwe Richard Cook uri mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami by’Ubwongereza, yavuze kuri icyo cyumweru cyari gishimishije agira ati: “Birashimishije cyane kubona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu baturutse hirya no hino ku isi, baje muri iyi gahunda yihariye. Nanone twatangajwe cyane n’ukuntu Yehova yadufashije akadukuriraho inzitizi zose igihe twiteguraga kugira ngo iki gikorwa cyo kumwegurira ibiro by’ishami kizabe gishimishije kandi gihesha ikuzo izina rye.”

Kimwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu Bwongereza natwe ‘twaranezerewe kandi tugira ibyishimo byinshi,’ bitewe n’uko ayo mazu meza y’ibiro by’ishami byo mu Bwongereza yeguriwe Yehova Imana yacu.—Nehemiya 12:43.