8 UKUBOZA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Abavandimwe Dubovenko na Litvinyuk bakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu
Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2022, Urukiko rw’akarere ka Armyanskiy muri Repubulika ya Crimée, rwahamije ibyaha Abahamya babiri ari bo Aleksandr Dubovenko na Aleksandr Litvinyuk. Abo bavandimwe bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu kandi bahise bajyanwa muri gereza.
Icyo twabavugaho
Duhumurizwa no kumenya ko buri gihe Yehova aba adushyigikiye, uko ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose.—Zaburi 139:7-12.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 2 Kanama 2021
Ikirego cyagejejwe mu rukiko. Abo bavandimwe bombi baregwaga gukoresha ikoranabuhanga rya videwo mu gushyigikira umuryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa
Ku itariki ya 5 Kanama 2021
Basatse amazu umunani y’Abahamya ba Yehova harimo iya Dubovenko n’iya Litvinyuk. Bafashe umuvandimwe Litvinyuk bajya kumufunga by’agateganyo
Ku itariki ya 6 Kanama 2021
Umuvandimwe Litvinyuk yararekuwe avanwa aho yari afungiwe by’agateganyo afungishwa ijisho
Ku itariki ya 9 Kanama 2021
Abayobozi basatse urugo rwa Dubovenko ku nshuro ya kabiri. Bamuhase ibibazo nyuma yaho afungishwa ijisho
Ku itariki ya 11 Kanama 2021
Umuvandimwe Litvinyuk bamushinje ku mugaragaro gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa
Ku itariki ya 8 Gashyantare 2022
Umuvandimwe Dubovenko bamushinje ku mugaragaro gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa
Ku itariki ya 29 Mata 2022
Urubanza rwaratangiye. Umucamanza yanze icyifuzo cy’umuvandimwe Litvinyuk cyo kujya kwa muganga no kuvurwa igihe yari afungishijwe ijisho
Ku itariki ya 8 Nzeri 2022
Abo bavandimwe bombi bemerewe kujya bava mu rugo hagati ya saa moya za mu gitondo na saa moya za nimugoroba.
Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2022
Abo bavandimwe bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu