Soma ibirimo

Umuvandimwe uri mu bwato mu kiyaga cya Malawi, arimo aravana videwo z’amateraniro kuri interineti

29 UKUBOZA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abavandimwe bo mu turere twa kure bakora uko bashoboye kugira ngo bateranire hamwe

Abavandimwe bo mu turere twa kure bakora uko bashoboye kugira ngo bateranire hamwe

Muri iki gihe k’icyorezo, amatorero menshi yo hirya no hino akoresha ibikoresho bya eregitoronike na interineti kugira ngo bashobore guteranira hamwe. Ariko hari abavandimwe bo mu turere twa kure tutabona interineti ihagije, bagira ibindi bakora kugira ngo bakomeze gahunda yabo y’amateraniro, ari na ko bakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Reka turebe ingero nke zo muri Afurika.

Malawi

Abavandimwe na bashiki bacu benshi ntibagira interineti. Ubwo rero, ntibashobora gukoresha porogaramu ya Zoom. Buri cyumweru, ibiro by’ishami byo muri Malawi byoherereza abasaza b’amatorero videwo z’amateraniro bakoresheje terefone. Abasaza na bo baziha ababwiriza bo mu matorero yabo.

Ariko ibyo na byo ntibiba byoroheye ababwiriza 28 bo mu itorero rya Tcharo riherereye mu karere k’imisozi, mu majyaruguru ya Malawi, hafi y’ikiyaga cya Malawi. Kubera ko imisozi ituma rezo ya terefone itagera muri ako gace, umusaza w’itorero aba agomba gukora urugendo rw’ibirometero byinshi n’amaguru kugira ngo abone rezo ihagije. Nyuma yaho arongera agakora urwo rugendo asubira mu rugo, kandi bimusaba kugenda mu misozi kugira ngo agere hafi y’aho buri Muhamya atuye ngo amuhe izo videwo akoresheje uburyo bwo guhererekanya videwo bwa Bluetooth.

Vuba aha, abasaza bishimiye kumenya ko bashobora kubona rezo ihagije hafi y’iwabo, ku kiyaga cya Malawi. Abavandimwe bafata ubwato bw’igiti bakajya mu kiyaga, kure y’imisozi bakavana videwo kuri interineti. Ibyo bituma abasaza batamara igihe kinini mu ngendo.

Mozambike

Kugira ngo abagenzuzi b’uturere babashe guha disikuru abantu bo majyaruguru y’uburengerazuba bwa Mozambike, bakoresha terefone. Uburyo bwo guhamagara abantu benshi icyarimwe kuri terefone ntibukunda. Ubwo rero, abagenzuzi bafata terefoni nyinshi bagahamagara abantu batandukanye bo mu itorero basuye, hanyuma bakazishyira imbere yabo bagatanga disikuru ikagera ku bo bahamagaye.

Umugenzuzi w’akarere witwa Alique Cazawe arimo aratanga disikuru. Buri terefone irahamagara umwe mu bagize itorero

Hari ababwiriza batuye mu turere turi kure cyane, ku buryo batabona rezo ya terefone hafi yabo. Iyo ari igihe cy’amateraniro, abavandimwe na bashiki bacu bagenda mu mashyamba bashakisha rezo. Aho bayibonye, barahicara bagakurikira amateraniro.

Umugenzuzi w’akarere usura amatorero yo muri ako gace witwa Yohane Vinho, yavuze ko “abavandimwe na bashiki bacu benshi bakora uko bashoboye kugira ngo baterane,” kandi ibyo bibafasha gukomeza kuba inshuti za Yehova, nubwo bari mu turere twa kure. Undi muvandimwe witwa Carlos Cortazão, yaravuze ati: “Tuba twumva tumeze nk’abari kumwe n’abandi mu Nzu y’Ubwami, duhana ibitekerezo kandi turirimbira hamwe indirimbo z’Ubwami. Twibonera rwose ko Yehova afasha abamusenga, bagakomeza kubona inyigisho zo mu Ijambo rye muri iki gihe k’icyorezo.”—Yohana 21:17.