Soma ibirimo

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ukraine bahungiye mu bindi bihugu

9 KAMENA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ukraine bahungiye mu bindi bihugu batangiye ubuzima bushya

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ukraine bahungiye mu bindi bihugu batangiye ubuzima bushya

Iryna Makukha atuye muri Repubulika ya Czech

Igihe intambara yatangiraga muri Ukraine, mushiki wacu w’umuseribateri witwa Iryna Makukha, ufite imyaka 46 yagiye aho bategera gari ya moshi mu mugi wa Kharkiv. Yafashe umwanzuro wo kuva muri icyo gihugu akajya ahantu hari umutekano. Icyo gihe hari abantu benshi buriraga gari ya moshi batazi iyo bagiye. Iryna yagiye muri gari ya moshi yari iri ahagana ibumoso kandi amadirishya yayo yari apfutse kugira ngo batayigabaho ibitero. Iyo gari ya moshi imaze guhaguruka ni bwo yamenye ko burya igiye muri Silovakiya.

Ku itariki ya 3 Werurwe 2022, Iryna yageze mu mugi wa Prague, umurwa mukuru wa Repubulika ya Tchèque, ikaba ituranye na Silovakiya. Yabonye akazi ko gukora isuku kandi abana n’abandi bashiki bacu babiri bo muri Ukraine nabo baje bahunze. Iryna arimo kwiga ururimi rw’Igiceki kandi yongeye gukora umurimo w’ubupayiniya, akaba amaze imyaka 20 awukora.

Iryna yaravuze ati: “Niboneye n’amaso yanjye ukuntu Yehova atwitaho akoresheje abagaragu be. Ibyo byatumye ukwizera kwanjye kurushaho gukomera.”

Abavandimwe na bashiki bacu bagera hafi ku 23.000 ni bo bamaze guhunga bava muri Ukraine. Bamwe mu bahisemo kuguma mu bindi bihugu, bashobora kuba barabonye ahantu hari umutekano, icyakora bazakenera kubona akazi n’aho kuba no kubona impapuro zemewe n’amategeko zibemerera kuhaguma, gushyira abana mu mashuri mashya ndetse no kwiga ururimi rushya. Nanone biboneye ko kugira gahunda ihoraho yo kwiyigisha n’urukundo rwa kivandimwe byabafashije muri ibi bihe by’amakuba.

Anatoli, Olena na Alina Perceac bari muri Rumaniya

Abagize umuryango wa Anatoli uko ari batatu, bahungiye muri Rumaniya kandi batangiye ubundi buzima. Abo ni Anatoli, Olena na Alina ufite imyaka 17 bari batuye mu gace ka Mykolaiv, muri Ukraine. Uwo muryango wimutse ku itariki ya 6 Werurwe 2022. Kubera ko Anatoli afite ubwenegihugu bwa Moludaviya, yemerewe guhungishiriza umuryango we muri Rumaniya. Umugore we Olena yagereranyije kwimukira mu kindi gihugu no “kurandura igiti n’imizi yacyo yose ukacyimurira ahandi.”

Abahamya bo muri Rumaniya bafashije abagize umuryango wa Anatoli ku buryo ubu bafite inzu yabo. Ikindi kandi, Anatoli na Olena babonye akazi naho Alina we yabashije kurangiza amasomo ye akoresheje interineti kuko yigaga muri Ukraine.

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Rumaniya ntibafasha abagize uwo muryango kubona ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri gusa, ahubwo baranabahumuriza kandi bakabafasha gukomeza kuba incuti za Yehova. Kenshi abavandimwe bamarana igihe n’abagize uwo muryango kugira ngo batumva bari bonyine mu gihugu cy’amahanga. Olena na Alina biga Ikinyarumaniya bakoresheje porogaramu ya JW Language kandi bifatanya mu murimo wo kubwiriza hamwe n’abagize itorero rishya. Anatoli we yakuze avuga Ikinyarumaniya.

Anatoli yaravuze ati: “Yehova yatwitayeho kuva tukigera inaha. Twabonye ko adukunda binyuze ku muryango we n’ukuntu abavandimwe na bashiki bacu badufashije.”

Vladyslav Havryliuk na mama we witwa Alina batangiye ubuzima bushya muri Polonye

Ku itariki ya 27 Gashyantare, ni bwo Alina Havryliuk wapfakaye mbere y’uko intambara yo muri Ukraine itangira, n’umuhungu we ufite imyaka 16 witwa Vladyslav, bageze mu mugi wa Suwałki muri Polonye, bavuye mu mugi wa Vinnystia muri Ukraine. Alina yaravuze ati: “Nabanje kwibaza, aho njye n’umuhungu wanjye tuzaba n’uko twari kubaho, ariko nari niringiye ko Yehova azatwitaho.”

Alina afite imyaka 37, yahise atangira gushaka akazi katamubuza kujya mu materaniro. Yabonye akazi ku kigo cy’ishuri. Yaravuze ati: “Ikintu cy’ingenzi cyane ni uko aka kazi gatuma nifatanya mu murimo wo kubwiriza kandi nkabona n’ibitunga umuryango wanjye.”

Alina na Vladyslav barimo kwiga Igipolonye, kandi bakomeje gukora ubupayiniya bw’umufasha budahagarara mu itorero rikoresha Igipolonye. Vladyslav yabonye ishuri yigamo.

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ukraine barimo guhura n’ibibazo bikomeye kandi hahindutse byinshi mu buzima bwabo, ariko Yehova akomeje kubaha imbaraga zirenze izisanzwe. Biboneye ukuri kw’amagambo ari mu 2 Abakorinto 4:8, agira ati: “Turabyigwa impande zose, ariko ntidutsikamiwe ku buryo tudashobora kwinyagambura; turashobewe ariko ntitwihebye rwose.”