Soma ibirimo

30 MATA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abavandimwe na bashiki bacu hirya no hino ku isi bahumuriza abapfushije bitewe n’iki cyorezo cya Koronavirusi

Abavandimwe na bashiki bacu hirya no hino ku isi bahumuriza abapfushije bitewe n’iki cyorezo cya Koronavirusi

Nubwo abagaragu ba Yehova bakoze ibishoboka byose ngo birinde iki cyorezo, hari abavandimwe na bashiki bacu cyahitanye (Umubwiriza 9:11). Ikibabaje ni uko, ubu ku isi hose hari abavandimwe na bashiki bacu 872 bapfuye bazize Koronavirusi. Bagenzi bacu duhuje ukwizera bahise batangira guhumuriza abapfushije (1 Abakorinto 12:26). Ik’ingenzi kurushaho, ni uko abavandimwe na bashiki bacu bishingikiriza kuri Yehova, uhora asohoza ibyo yadusezeranyije mu Bafilipi 4:7, akaduha “amahoro y’Imana.”

Umuvandimwe na mushiki wacu Unnützer

Mushiki wacu wahumurijwe n’umuryango wa Yehova, ni Hannchen Unnützer, akaba ari umupayiniya wa bwite muri Bolzano mu majyaruguru y’u Butaliyani. Ku itariki ya 28 Werurwe 2020, yapfushije umugabo we witwa Manfred Unnützer, azize Koronavirusi. Umuvandimwe Unnützer yari amaze imyaka igera kuri 58 mu murimo w’igihe cyose kandi yamaze imyaka 54 akorana umurimo n’umugore we. Bombi bamaze imyaka 25 basura amatorero. Abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 1.000 bo mu bihugu bitandukanye, bakurikiye imihango yo guhamba bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo.

Mushiki wacu Unnützer agira ati: “Ndashimira cyane abavandimwe na bashiki bacu. Ntibigeze bantererana. Banyeretse urukundo rusesuye. Banyitayeho mu buryo bw’ibyiyumvo, mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Nkunda abavandimwe bange bose.”

Nanone abavandimwe na bashiki bacu bahumurije Maria Jose Moncada n’umugabo we Darwin. Babwiriza mu ifasi ikoresha ururimi rwa Igikicuwa mu misozi yo muri Ekwateri. Ikibabaje ariko, ababyeyi ba mushiki wacu Moncada, ari bo Fabiola Santana Jordan wari ufite imyaka 56 akaba yari umupayiniya w’igihe cyose, na Ricardo Jordan wari ufite imyaka 60, akaba yari umukozi w’itorero mu itorero rya Praderas muri Guayaquil, bahitanywe n’iki cyorezo, umwe apfa nyuma y’iminsi 6 akurikira mugenzi we. Basaza ba Moncada babiri na bo barwaye Koronavirusi ariko barakira.

Umuvandimwe na mushiki wacu Moncada bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba

Mushiki wacu Moncada yishwe n’agahinda ashaka gukora urugendo rw’amasaha ane, ngo age gutabara kandi afashe abagize umuryango we gutegura imihango y’ihamba. Icyakora we n’umugabo we barasenze, babona ko kujya muri Guayaquil bitaba bishyize mu gaciro. Ahubwo bavuganye na bene wabo bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Mushiki wacu Moncada agira ati: “Iyo tujya gusura bene wacu, twashoboraga kwandura tukanduza n’abandi.”

Birumvikana ko mushiki wacu Moncada yagize agahinda kenshi kandi ariheba, ariko we n’umugabo we bakomeje kwishingikiriza kuri Yehova, kandi bakomeje gusenga Yehova ubudacogora bamusaba ubuyobozi. Bakomeje kwitegura Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, batumira abo bigishaga Bibiliya kandi basoma imirongo yo muri Bibiliya ivuga iby’iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yesu hano ku isi. Nanone bakomeje kubwiriza bandika amabaruwa kandi bakajya mu materaniro y’itorero ryabo bakoresheje videwo. Mushiki wacu Moncada afite bene wabo ikenda batari Abahamya yatumiye, maze bakurikirana Urwibutso mu Cyesipanyoli kuri videwo.

Mushiki wacu Moncada agira ati: “Twatewe inkunga cyane no kubona ukuntu abo twigishaga Bibiliya bakurikiye disikuru y’Urwibutso ku ikoranabuhanga nubwo bitari biboroheye. Narishimye cyane igihe nabonaga bene wacu na bo bakurikiranye Urwibutso kuri videwo, nubwo baba mu bindi bihugu.”

Mushiki wacu Moncada akomeza agira ati: “Ibyatubayeho byatweretse ko nubwo twahuye n’ibyago bikomeye, gukomeza gukorera Yehova ari bwo buryo bwiza bwo guhangana n’agahinda, tugaha Yehova icyo aheraho aduha imigisha.”

Abavandimwe na bashiki bacu hirya no hino ku isi bifatanyije mu gahinda n’abapfushije ababo bitewe n’iki cyorezo, kandi tuzakomeza gusenga tubasabira. Dutegerezanyije amatsiko igihe Yehova azavanaho ibintu byose bitera abantu agahinda, urugero nk’ibyorezo by’indwara, kandi akazura abagaragu be bapfuye.—1 Abakorinto 15:21, 22.